Bizimana Loti waririmbye Patoro, Ntamunoza,…ngo yari agiye kwicwa akivuka

Umuhanzi wo hambere witwaga Bizimana Loti, uzwi mu ndirimbo zikubiyemo urwenya n’inyigisho nka Patoro, Nta Munoza, Gera ku isonga n’izindi, burya ngo yari agiye kwicwa akivuka, nyuma y’uko avukanye na Mushiki we ari impanga, arokorwa n’uko umubyeyi we yarenze ku mico ya gipagani ari n’umuvugabutumwa.

Bizimana Loti n'umugore we n'abana babo bane bishwe mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Bizimana Loti n’umugore we n’abana babo bane bishwe mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Byasobanuwe mu kiganiro Impamba y’umunsi cya KT Radio, cyahise ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 17 Kanama 2021, mu gace kacyo kirwa “Nyiri inganzo”, kahariwe amateka yaranze abahanzi bo ha mbere.

Muri icyo kiganiro, murumuna wa Bizimana Loti witwa Prof Malonga Pacifique wari umutumirwa, mu gusesengura amateka yaranze mukuru we, yavuze ko n’ubwo Bizimana Loti yakoze byinshi bifasha igihugu binamugira icyamamare, ngo yari agiye kwicwa akivuka, Imana ikinga akaboko.

Prof Malonga avuga ko bavukiye mu yahoze ari Kibuye, ubu akaba ari mu Karere ka Karongi. Ngo Bizimana Loti yakuriye cyane cyane ahitwa i Gitwe, ari na ho yize igice kimwe cy’amashuri abanza, ahigira n’ayisumbuye. Ngo we na mushiki we abantu bakimara kubona ko bavutse ari impanga kandi bafite ibitsina binyuranye, ngo Bizimana Loti yari agiye kwicwa nk’uko byari mu muco wa gipagani bari barafashe nk’uwa Kinyarwanda.

Malonga Pacifique uvukana na Bizimana Loti
Malonga Pacifique uvukana na Bizimana Loti

Ati “Bizimana Loti yavukanye n’impanga y’umukobwa, mu mico ya Kinyarwanda ngo kera, urumva nari ntaravuka ariko aba kera barabizi, ubwo mu bana babiri bavukaga badahuje ibitsina umuhungu yagombaga kwicwa hagasigara umukobwa, ni ko iyo mico ya gipagani yari iteye”.

Arongera ati “Bene se wabo n’abandi, baje bashaka kumwica Data arabyanga nk’umuntu wari umukozi w’Imana. Hari Umupasiteri wari inshuti ya Data icyo gihe na we yari iwacu, barabyanga Bizimana arokoka atyo”.

Ngo Bizimana Loti wari umuhanga cyane ku ishuri, imyaka itatu y’amashuri abanza yayigiye ku ivuko akomereza i Gitwe we na Mushiki we bari impanga, nyuma y’uko se yishwe mu 1963, Loti aho yabaye cyane aho i Gitwe akundwa n’abazungu, aba ari na ho yigira gucuranga ibicurangisho binyuranye birimo Gitari na Piano, nyuma mu 1973 ajya muri Kaminuza i Butare.

Prof Malonga, avuga ko ngo ubwo Abatutsi bahizwe biga muri Kaminuza y’u Rwanda muri 1973, Bizimana Loti ngo byabaye ngombwa ko ahungira i Burundi, aho yakomereje Kaminuza arangije icyiciro cya kabiri, aba mwarimu muri College Adventiste ya Kivoga.

Bizimana Loti yaririmbaga indirimbo zirimo ibisa n'urwenya
Bizimana Loti yaririmbaga indirimbo zirimo ibisa n’urwenya

Ngo yagarutse mu Rwanda muri za 1988-1989, ari na ho yakoreye ubuhanzi, asohora indirimbo zinyuranye kugeza mu 1994, ubwo yicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yicanwa n’umuryango we urimo n’abana be bane na ya mpanga ye.

Bizimana Loti yashinze urugo mu 1981 ari i Burundi. Umugore we yitwaga Kanziga Hildegarde. Bagarutse mu Rwanda mu mpera za 1988, umugore we akaba yari umunyarwandakazi wabaga i Burundi ariko avuka mu Kinyaga (mu bice by’ahahoze ari Cyangugu).

Bikurikire muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo yarakundwaga cyane kubera indirimbo ze.Bamwicanye na Family ye yose,hamwe n’umukobwa bali impanga.Ndamwifuriza kuzazuka ku munsi w’imperuka kubera ko Yezu yavuze ko abapfuye barumviraga imana azabazura kuli uwo munsi,akabaha ubuzima bw’iteka.

mushotsi yanditse ku itariki ya: 19-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka