Bitunguranye Coca Cola yatumiye Bruce Melody kurushanwa muri Coke Studio

Bruce Melody agiye kwerekeza i Nairobi muri Kenya mu igerageza ryo kuririmba ngo hasuzumwe niba ashobora gukorana na Coke Studio.

Bruce Melody agiye mu igeragezwa ryo kuririmba rya Coke Studio
Bruce Melody agiye mu igeragezwa ryo kuririmba rya Coke Studio

Bitaganijwe ko Bruce Melody azahaguruka i Kigali yerekeza i Nairobi ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017.

Coke Studio ni inzu ikomeye ku isi itunganya umuziki, yashinzwe na Coca Cola ikompanyi izwiho gukora no gucuruza ibinyobwa bitandukanye.

Coke Studio ifite amashami atandukanye ku isi nko muri Pakistan, mu Buhinde no muri Afurika.

Niyo mpamvu Bruce Melody azajya i Nairobi, akamarayo icyumweru akora igeragezwa ryo kuririmba, rikoreshwa n’iyo Studio. Iryo rushanwa rihita ku ma Televiziyo.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Bruce Melody avuga ko yatunguwe no kubona ubutumwa bwa ‘E-mail’ bwoherejwe na Coke Studio, bumubwira ko atumiwe muri iyi Studio ngo ageragezwe nkuko abandi bahanzi bakomeye muri Afurika bagiye bageragezwa.

Agira ati “Mbona e-mail ntabwo nabyumvaga, nagize ngo ni umuntu umbeshya, ndamwandikira ndamubwira ngo niba ushaka kumbeshya bikore mu bundi buryo kuko ibi byo ntibishoboka.”

Akomeza avuga ko hari hashize igihe ashakisha amahirwe yo gukorana n’iyi Studio, kuburyo ngo yari yaranabandikiye kenshi ndetse akagerageza no kubahamagara ariko ntibamusubize.

Bruce Melody ahamya ko yari yarashatse uburyo yakorana na Coke Studio ariko byaranze
Bruce Melody ahamya ko yari yarashatse uburyo yakorana na Coke Studio ariko byaranze

Mu gihe ngo atari yiteguye, nibwo yabonye ubutumwa bumutumira bumubwira ko azahurizwa mu marushanwa n’undi muhanzi ataramenya kugeza ubu.

Bruce Melody amaze iminsi agorora ijwi rye kurushaho kandi ngo yumva afite icyizere ko Coke Studio izamuhitamo agatangira imikoranire nayo.

Kimwe mu byamushimishije akimara kubona ubutumire, ngo ni ukuntu azakorerwa inyenyeri nkuko abandi bahanzi batumiwe muri iryo geragezwa bazikorewe.

Agira ati “Buri muhanzi wese watumiwe hariya, akorerwa inyenyeri ye ikahaguma. Nange ndishimira ko mu cyumweru nzahamara, bazankorera inyenyeri ikajya hamwe n’iza ba Flavor.

Kandi bizanshimisha cyane kuko abahanzi benshi bakomeye muri Afurika bahafite inyenyeri, kandi bizaba ari ibintu byiza kuri jyewe no ku muziki Nyarwanda”.

Flavor na Julianna Kanyomozi muri Coke Studio
Flavor na Julianna Kanyomozi muri Coke Studio

Coke Studio aho ikorera hose ku isi, izamura abahanzi bahagaze neza mu bihugu byabo, ikabashyira ku rwego mpuzamahanga, ikabaha n’amasezerano yo kwamamaza ibinyobwa byayo.

Ishami ry’iyi Studio riri muri Kenya ryatumiye Bruce Melodie, ryakoranye n’abandi bahanzi batandukanye muri Afurika barimo Vanessa Mdee wo muri Kenya, Patoranking wo muri Nigeria, Flavor wo muri Nigeria na Yemi Alade wo muri Nigeria.

Hiyongeraho Eddy Kenzo wo muri Uganda, Sauti Sol yo muri Kenya, Bahati umunya-Kenya uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, Kiss Daniel, n’abandi.

Iyi Studio, ni nayo iherutse gutumira abaririmbyi bakomeye bo muri Amerika aribo Ne-Yo, Chris Brown, Trey Songz bose baheruka muri Kenya.

Mu rwego mpuzamahanga kandi, Coke Studio ikorana na Jason Derulo, Jay Sean, Edward Maya, na Flo Rida.

Sauti Sol nayo yitabiriye igeragezwa muri Coke Studio
Sauti Sol nayo yitabiriye igeragezwa muri Coke Studio

Bruce Melody agize amahirwe yo gutsinda igerageza, yaba ariwe muhanzi wa mbere w’umunyarwanda ukoranye n’iyi nzu.

Akaba n’uwa gatatu wo hanze ya Kenya muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Eddy Kenzo na Vanessa Mdee. Yahita yinjira kandi mu bahanzi bakorana n’iyi Studio ku nshuro ya 10, izatangira muri uyu mwaka wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Umuhungu wayo (muzika) turakwemera , Bruce we amahirwe masa tukuri inyuma kandi nyagasani arakuzi

Job. Elyse yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

Bruce ijwi ryo siryo ushakisha;ahubwo kwiyumvamo ubushobozi bigomba kukubera intwaro.ndagushyigikiye

pacifica yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Imana irinda itanga kdi ikunda umuhungu wayo bruce ndasabye ngo umumfashirije azatsinde ririya jyerajyezwa maze njye nkumufana we nongere nishime birenze kdi anazamure nidarapo ryo murwimisozi 1000 ndasenze nsaba kdi ntajyo Mana ujya utwima uzamuhe gutsinda Amen.

Manzi yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Amahirwe masa Bruce we,
Imana ikugende imbere.

diane yanditse ku itariki ya: 20-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka