Bimwe mu byaba byaratumye igitaramo cya Chameleone kititabirwa
Mu minsi ishize abahanzi Jose Chameleone, Amani na bagenzi babo baje mu bitaramo bari bateguriwe hano mu Rwanda ariko icyatunguye abantu ni uko ibitaramo byabo bitibabiriwe.
Bamwe mu bakurikiranira hafi muzika batangarije Kigali today zimwe mu mpamvu zaba zarateye ibi bitaramo kutitabirwa.
Muri zo harimo kuba abateguye ibi bitaramo batarabyamamaje bihagije abenshi bakeka ko baba barabitewe no kwizera ko abahanzi babo bamaze kubaka izina (ari abastars) bityo ko uwo ariwe wese yahita aza adategereje ko babimubwiriza.

Hari uwagize ati “Ubundi igitaramo kugira ngo cyitabirwe bisaba ibintu bitandukanye ariko icy’ingenzi ni ukwamamaza. Niba igitaramo kitamamajwe cyakwitabirwa gute?”
Undi nawe yagize ati “Kugira ngo igitaramo cyitabirwe bisaba Advertisment, ahantu cyabereye, Amafaranga yo kwinjira mu gitaramo, Ni iki gishya kijemo muri ikigitaramo?...”.
Yakomeje agira ati “Biriya bitaramo ntibyamamajwe, ahantu byabereye hari hahenze kandi wareba ugasanga Chameleone aje inshuro zigera muri eshatu muri uyu mwaka kandi wareba ugasanga nta gishya kirimo…”.
Ntabwo ari izo mpamvu gusa zaba zarabiteye kuko kugira ngo igitaramo kitabirwe hari ibintu byinshi bigiramo uruhare.
Abategura ibitaramo bari bakwiriye kubanza kwita ku bintu bimwe na bimwe bituma igitaramo kitabirwa cyangwa se kigenda neza.
Wowe urabona ari iki cyaba cyarateye ibi bitaramo kutitabirwa?


Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
njye impamvu ntagiyeyo nuko abahanzi nsanzwe nkunda ntababonye kuri afiche nka:dream boyz,christopher....bariya ntibampagurutsa ngo njye guhendwa.