Bimwe mu bikoresho bya ‘The Beatles’ byaguzwe mu cyamunara asaga miliyari uyabaze mu manyarwanda

Ku wa gatanu tariki 10 Mata 2020, hari hashize imyaka 50 itsinda rya ‘The Beatles’ risenyutse. The Beatles ryari itsinda ry’abanyamuziki b’Abongereza bo mu Mujyi wa Liverpool. Ryashinzwe mu mwaka wa 1960, rigizwe na John Lennon, Paul McCartney, George Harrison na Ringo Starr, rikaba ari ryo tsinda ryakunzwe cyane kurusha andi ku isi mu njyana ya Rock.

The Beatles
The Beatles

Mu myaka 7 gusa bamaze bari kumwe, The Beatles bakoze imizingo 12 y’imiziki (Albums), igizwe n’indirimbo 200 zakunzwe cyane ku buryo nta bandi baragera kuri ako gahigo.

Byinshi mu byakoreshejwe n’itsinda rya The Beatles, byari mu nzu ikora ibijyanye na cyamunara iherereye mu mujyi wa California yitwa Julien’s Auctions.

Urupapuro rwandikishije intoki, rwanditseho amagambo y’indirimbo « Hey Jude » rwagurishijwe ibihumbi 910 by’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 850 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uru rupapuro rwaguzwe asaga 850.000.000 Frw
Uru rupapuro rwaguzwe asaga 850.000.000 Frw

Paul McCartney ni we wayanditse mu mwaka wa 1968, nyuma y’aho John Lennon atandukaniye n’umugore we wa mbere witwaga Cynthia, amuziza ko yamuciye inyuma n’undi muhanzi w’umuyapani witwaga Yoko Ono.

Iyi ndirimbo, Paul McCartney yayanditse agira ngo akomeze umuhungu wa John Lennon witwa Julian, wari wahungabanyijwe no gutandukana kw’ababyeyi be. Mu ntangiriro, iyi ndirimbo yitwaga “Hey Jules” ariko mu kuyiririmba bahitamo kuyita “Hey Jude”. Amafaranga yaguzwe iyi nyandiko, yikubye inshuro eshanu, ugereranyije n’igiciro ntarengwa cyari cyashyizweho mu cyamunara.

Ringo Starr ni we wavuzaga izi ngoma mu itsinda rya The Beatles
Ringo Starr ni we wavuzaga izi ngoma mu itsinda rya The Beatles

Ingoma zifashishwaga mu ndirimbo zabo, zifite ikirango cy’izina “The Beatles” zanakoreshejwe mu mwaka wa 1964, ubwo The Beatles bazengurukaga umugabane wa Amerika, mu bitaramo byahuruzaga imbaga, zagurishijwe ibihumbi 200 by’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 187 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Cendrier yifashishwa igashyirwamo ivu ku banywa itabi, yakorehwaga na Ringo Starr mu myaka ya 1960, yaguzwe Amadolari ya Amerika ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana atanu (32.500), ni ukuvuga asaga miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Cendrier benshi bifuje kuyitunga iwabo, birangira iguzwe asaga 30.000.000 Frw
Iyi Cendrier benshi bifuje kuyitunga iwabo, birangira iguzwe asaga 30.000.000 Frw

Urupapuro rwandikishije intoki rw’indirimbo Hello Goodbye, yanditswe mu mwaka wa 1967, rwagurishijwe Amadolari ya Amerika 83.200 ni ukuvuga asaga miliyoni 77 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibindi bikoresho birimo za Guitares, byagiye bigurwa n’abakunzi ba The Beatles, ndetse n’abafite inzu ndangamateka, mu myaka itandukanye kuva iri tsinda ryasenyuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nusoza inkuru ujye unatubwira irengero ryabo,

Emmy yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka