Bikindi Simoni wishwe na kanseri, asize nkuru ki i musozi?

Kugirango igikorwa gikomeye gisaba imbaraga za benshi kigere ku ntego, hakenerwa byinshi harimo n’abahanzi n’abashyushyarugamba, ngo bihutishe icengeramatwara mu mitwe y’abantu, babyumve, babikunde ndetse babikore vuba nk’abasiganwa n’igihe.

Bikindi mu rukiko ateze amatwi ibyaha bya Jenoside yaje guhamywa (photo: Internet)
Bikindi mu rukiko ateze amatwi ibyaha bya Jenoside yaje guhamywa (photo: Internet)

Iyo ari igikorwa cyiza, umusaruro uboneka vuba kandi hakagira byinshi biramirwa. Miriam Makeba n’abandi, bagize uruhare runini mu kwamagana no guca amacakubiri yaberaga muri Afurika y’Epfo yitwaga apartheid ndetse amazina yabo azakomeza kubahwa muri icyo gihugu imyaka myinshi.

Bikindi Simoni, umuhanzi w’umunyarwanda wari uzi gushyushya imbaga no kuyicengezamo amatwara yo kwanga no kwica Abatutsi yakoze uwo murimo afatanyije na bagenzi bateguye bakanshyira mubikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, icyaha yanahamijwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR), akatirwa gufungwa imyaka 15.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muhanzi wari ufite imyaka 64, yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018, itangaza ko yashizemo umwuka kuwa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018 azize Kanseri ‘Cancer’ ya Prostate yari amaze igihe arwaye.

Abazobereye iby’itangazamakuru, bavuga ko itangazamakuru ry’urwango (Hate media) ryamaze hafi imyaka ine ryifashisha ibihangano bya Bikindi Simoni, mu kubiba amacakubiri no gushishikariza Abahutu kwanga Abatutsi, kuko izi ndirimbo zumvikanamo urwango zanyuzwaga kuri Radio Rwanda na Radio Television Libre de Mille collines (RTLM).

Ingabo zahoze ari iza RPF zikimara kubohora igihugu, Bikindi yarahunze ajya mu bihugu byo mu burayi, aza gufatirwa mu Buholandi, mu 2001, akatirwa na ICTR MU 2008 igifungo cy’imyaka 15 afungurwa muri 2016 yaramaze gufatwa n’iyi kanseri imuhitanye.

Kuva yafungurwa muri Benin, ntabwo yigeze arenga iki gihugu ku mpamvu z’uburwayi, kuko yagumye kuremba kubera kanseri ya Prostate ifata imyanya myibarukiro y’abagabo.

Bikindi yabaye umwe mu babarizwa mukitwa “Akazu” cyarimo abakomeye mu butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abenshi bakaba baravukaga mu cyahoze ari Gisenyi. Bikindi nawe yavukaga muri aka gace, akaba by’umwihariko mu ishyaka rya MRND nk’umwe mu bashyushyarugamba b’ishyaka, akanatanga ibiganiro rimwe na rimwe mu gihe cya za mitingi.

Bikindi yabanje gukorera inzego za Leta, ariko aza guhitamo kwirundurira mu ndirimbo zibiba urwango n’amacakubiri, indirimbo ze zihinduka intwaro yifashishwa n’abanyapolitike babibaga amacakubiri. Niwe washinze anayobora itorero IRINDIRO, aba n’umuhimbyi w’indirimbo nyinshi z’iri torero.

Abasobanukiwe iby’umuziki, bemeza ko Bikindi yaririmbaga uruvange rw’injyana gakondo, Rap na Folk, akazibyaza indirimbo zitagoranye gufata mumutwe no kubyina, ari naho yanyuzaga ubutumwa bw’urwango, akangurira Abahutu kwanga Abatutsi. Indirimbo ze kandi zifashishijwe nk’izatangaga Morale ku nterahamwe umutwe w’insoresore z’Abahutu bari barahawe imyitozo ihambaye yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibitangazamakuru nka New York Times byagiye bigaragara nk’ibishyigikiye Bikindi n’abo bafatanyaga, kuko nko mu 2008, iki kinyamakuru cyamuhaye ijambo amaze gukatirwa, kimubaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asubiza yemye avuga ko nta muntu n’umwe yanga, ndetse ko yakundaga Abatutsi, ibi bihita biba umutwe w’inkuru uwo munsi isomwa n’abatari bacye.

Mu biganiro bigamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, izina Bikindi rigarukwaho iyo hari ushaka gutanga urugero rw’umuntu wakoresheje nabi inganzo ye, akayikoresha mu gusenya igihugu by’umwihariko mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mugabo yarumuhanga mukubiba amacakubiri mubanyarwanda ariko ikingenzi nuko yapfuye yabanje kwibonera ububi Bwibyo yakoze,abamukomotseho bazamukureho isomo ryokutazamwigana

Alias yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

RTLM ntabwo yari Radio Television Muhabura (RTLM) ahubwo yari Radio Television Libre de Mille colline.

Ngendahayo Egide yanditse ku itariki ya: 17-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka