Biba bimeze nk’aho hari umuntu urimo kuniga – Umuhanzi Celine Dion asobanura iby’uburwayi bwe
Icyamamare Celine Dion, yagaragaje ibibazo by’ubuzima afite bitewe n’indwara yitwa ‘Stiff Person Syndrome’. Iyo ikaba ari indwara idasanzwe ihungabanya cyane imikorere y’imitsi n’imikaya y’umubiri w’umuntu.
Celine Dion ubu ufite imyaka 56 y’amavuko, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru NBC News, yasobanuye ibyo anyuramo n’uko yiyumva nyuma yo gufatwa n’iyo ndwara idakunze kubaho, avuga ko aba yumva ari nk’umuntu urimo kumuniga amuheza umwuka, ubundi agafatwa n’imbwa ‘cramps’ akenshi ngo bikamusigira ububabare bukomeye.
Yagize ati, “Biba bimeze nk’aho hari umuntu urimo kukuniga. Biba bimeze nk’aho hari umuntu urimo ugukanda mu muhogo, ni nk’uko bigenda, ukumva ntushobora guhumeka usubiza umwuka hejuru cyangwa se ngo uwusubize hasi”.
Yavuze ko hari ubwo gukandagiza ibirenge cyangwa se gukoresha ibiganza bye ateka bimugora cg se bikagagara bikamuviramo kumubabaza cyane.
Yagize ati, “bifatwa n’imbwa ukumva udashobora kubihina cyangwa se ngo ubihinure”
Celine Dion avuga ko kubera izo mbwa zikomeye zagiye zimufata mu bihe bitandukanye byamuviriyemo kuvunika zimwe mu mbavu ze.
“Byageze aho mvunika imbavu, bitewe n’uko rimwe na rimwe biba bikomeye cyane, ku buryo zishobora no kuvunika”.
Celine Dion yafashwe n’iyo ndwara ya Stiff Person Syndrome mu 2022. Mu ntangiriro, Celine Dion yabanje kugerageza guhangana n’ibimenyetso bijyana nayo, ariko bigera aho bikomera, bituma n’umwuga we w’ubuhanzi uhazaharira.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Celine Dion ntabwo ari umukecuru.Afite imyaka 56 gusa.Tujye duhora twiteze kurwara ndetse no gupfa.twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi nkuko benshi bameze.Ahubwo tubifatanye no "gushaka imana cyane" nkuko ibidusaba.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye,nibo bazaba muli paradis.Nubwo nabo bapfa,Imana izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.Wishidikanya.Iteka ubuhanuzi bwa bible buraba nta kabuza.Ingero ni nyinshi cyane.