Beyoncé yinjiye mu batunze Miliyari y’Amadolari, yandika amateka mu muziki
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Beyoncé Knowles-Carter yamaze kwinjira ku rutonde rwa Forbes rw’abaherwe bafite umutungo ubarirwa muri Miliyari z’Amadolari, nk’uko byatangajwe mu rutonde rwa 2026.
Ikinyamakuru Forbes gisanzwe gikora intonde z’ibyamamare bihiga abandi mu byiciro bitandukanye, kigaragaza ko Beyoncé ari mu bashya binjiye kuri uru rutonde rw’abaherwe ku Isi muri uyu mwaka, aho umutungo we ubarirwa hafi miliyari 1 y’amadolari ya Amerika.
Uyu muhanzikazi yabigezeho nyuma y’imyaka myinshi amaze mu muziki, haba nk’umuhanzi ku giti cye ndetse no mu itsinda rya Destiny’s Child, aho yubatse izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
By’umwihariko, amafaranga menshi yinjije yaturutse mu bitaramo bikomeye yakoze ku isi, nka “Renaissance World Tour” ndetse na “Cowboy Carter Tour”, byinjije amamiriyoni menshi mu madolari.
Uretse umuziki, Beyoncé afite n’indi mishinga y’ubucuruzi imwinjiriza cyane, irimo imideli, ibijyanye n’ubwiza ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, bikomeje kongera agaciro k’umutungo we.
Kwinjira kwe kuri uru rutonde bituma aba umwe mu bahanzi bake cyane ku isi bageze ku rwego rwo kuba miliyarideli, aho yinjira mu itsinda ririmo abandi bahanzi bakomeye nka Jay-Z, Rihanna na Taylor Swift.
Ibi bigaragaza ko umuziki, iyo ujyanye n’imishinga y’ubucuruzi itekerejweho neza, ushobora kugera ku rwego rwo kubyara umutungo munini ku rwego rw’isi.
Bimwe mu bihembo bikomeye Beyoncé yegukanye
Uretse ubukire bwe, Beyoncé azwi cyane ku bw’ibikorwa bye by’indashyikirwa mu muziki byanamuhesheje ibihembo byinshi bikomeye ku isi. Muri byo harimo kuba ari we muhanzikazi ufite ibihembo byinshi bya Grammy Awards kurusha abandi, aho amaze gutwara ibihembo 35.
Yatwaye igihembo cya Album of the Year bwa mbere mu 2025 abikesha album ye Cowboy Carter. Yatwaye ibihembo byinshi bya MTV Video Music Awards (VMAs). Yegukanye kandi ibihembo bya Billboard Music Awards byinshi kubera indirimbo n’album ze zakunzwe cyane.
Uyu mugore w’imyaka 44, yahawe kandi ibihembo bya BET Awards n’ibindi byinshi bishimira uruhare rwe mu muziki n’umuco. Beyoncé kandi amaze kugurisha kopi za Album zirenga miliyoni 200 ku Isi, ibintu byamugize umwe mu bahanzi bakomeye kurusha abandi mu mateka y’umuziki.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|