Benshi mu byamamare mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi y’Amavubi

Benshi mu byamamare hano mu Rwanda bakomeje kugaragaza ibyishimo batewe n’uko ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze ku mukino wa mbere.

Bamwe mu bo twaganiriye, badutangarije ko nta na rimwe bari bishima kuva batangira gukunda umupira, abandi bakavuga ko babibonye nko kubonekerwa.

Oda Paccy
Oda Paccy

Oda Paccy, umuraperikazi umaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda ni umwe mu bo twaganiriye. Yemeza ko kuva yatangira gukunda umupira ari ubwa mbere yishimye cyane.

Yagize ati “Kuva umupira wabaho rwose, iri joro ndaranye umunezero pe! Amavubi atangiye irushanwa neza.”

Patrick Nyamitali, umwe mu baririmbye indirimbo y’iri rushanwa rya CHAN, ntiyari asanzwe akunda umupira. Ariko nk’umwe mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo ya CHAN, yagiye gushyigikira ikipe y’Igihugu, areba umupira imbonankubone, ibintu byamunyuze cyane.

Yagize ati “Mbere na mbere nishimiye kureba umupira ndi muri stade amaso ku maso kuko ubusanzwe ntibiri mu kamenyero kanjye guhaguruka ngo ngiye kureba umupira.”

Yakomeje agira ati “Hanyuma rero ikipe y’igihugu cyanjye yatsinze, byanteye ishema cyane. Hanyuma kandi burya iyo wahagurutse ukajya mu mupira ufite ikipe ufana igatsindwa birakubabaza cyane kuruta iyo wari kuba uwurebera kuri televiziyo.”

Cyiza Fabien uzwi ku izina rya Fazzo Big Producer, nubwo intsinzi y’Amavubi yamushimishije cyane, we asanga igitego kimwe kitari gihagije.

Yagize ati “ Ni byiza cyane ko Amavubi yatsinze, nabyakiriye neza cyane ariko ntibyari bihagije, twagombaga gutsinda nk’ibitego bitatu.”

Muyoboke Alex uzwi cyane nk’umujyanama wagiye ufasha abahanzi banyuranye, kuri ubu akaba abereye umujyanama itsinda ry’abakobwa Charly na Nina; kuri we ngo yagize intsinzi ebyiri.

Patrick Nyamitali
Patrick Nyamitali

Yagize ati “Mfite intsinzi ebyiri. Abakobwa banjye baririmbye neza n’Amavubi yanjye aratsinda.”

Charly na Nina, Muyoboke abereye umujyanama, bakaba ari bamwe mu bahanzi baririmbye mu birori byo gutangiza umukino wa CHAN.

Kwizera Ayabba Paulin na we yishimiye intsinzi y’Amavubi ariko ku rundi ruhande ababazwa n’uko ikipe ya Cote d’Ivoire afana kuva akiri muto cyane yatsindiwe mu gihugu cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka