Batangiye bitwa Orchestre ‘Madebe’ birangira babaye aba Stars

Hagati y’umwaka 1979-1983, mu Muhima wa Kigali havukiye orchestre yitwaga Les Anges, ivukira mu rugo rwa Nyakwigendera Gasana Gaetan, itangijwe n’abana be batandatu (6) mu bana icyenda (9) yarafite, nyuma haza kuzamo bagenzi babo 2 baba umunani (8), ubundi orchestre yabo bayita Les 8 Anges.

Orchestre Les 8 Anges
Orchestre Les 8 Anges

Iyo Orchestre mu gihe cyayo yaramamaye cyane, ku buryo bakiri n’abana bajyaga gucuranga mu tubari abantu bakaza kubareba bishimye cyane kubera ukuntu bacurangishaga ibikoresho babaga barikoreye.

Hari ibyabaga bikoze mu mbaho, mu madebe, ibikombe by’amata ya Nido n’ibindi, hanyuma bamaze kwigira hejuru baza guhura n’umuterankunga abagurira ibikoresho bigezweho.

Kurikira ikiganiro cyose kuri KT TV:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Les 8 anges nabakurikiraga ndi umwana muto bazaga gucurangira muri salle ya JOC kuri péage ariko wabonaga ko umuziki bamuzi nsneza ,ndabyibuka bigeze gucuranga Lambada ukagira ngo ni iyabo neza

Marie Laetitia yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Les 8 Anges barakomeye cyane, bacurangira ahantu hakomeye. Naho umusaza Gasana Gaëtan muzi aririmba muri Chorale de Kigali, nyuma bakaza kungwera muri Cave Bar bakomeza baririmba bagataha nijoro.

John yanditse ku itariki ya: 4-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka