Barifuza kuba abanyamwuga mu muziki bakoresheje umuduri nka ‘IGISUPUSUPU’

Si ibintu bimenyerewe ko mu isi y’iterambere, abana bato bahitamo gukoresha ibicurangisho gakondo baririmba, nyamara abanyeshuri babiri bo ku ishuri rya GS Saint Luc Mata mu karere ka Nyaruguru, bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bo bigana kubera ubufatanye bwabo mu ndirimbo gakondo zicurangishijwe umuduri, ndetse ngo bifuza kuzamamara nk’uko nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu yamamaye.

Turabumukiza Egide na Ntakirutimana Patrick bombi biga mu rwunge rw’amashuri rwa Saint Luc Mata mu karere ka Nyaruguru, babwiye Kigali Today ko bajya gutangira uyu muziki babonye umuntu ufite umuduri mu gace batuyemo, bifuza kujya bawucuranga, maze umwe muri bo asaba umubyeyi we ko yamufasha kubona igicuma akakizirika ku gati kabugenewe.

Ubwo bari mu birori byateguwe n’umushinga World Vision, byahuzaga ibigo by’amashuri mu murenge wa Ruramba, bavuze ko bihuje mu myaka ibiri ishize, indirimbo zabo zitangira kujya zitsinda mu marushanwa atandukanye ahuza abanyeshuri, rimwe na rimwe bagahembwa ibikoresho bitandukanye birimo n’iby’ishuri.

Aba banyeshuri babwiye umunyamakuru ko bifuza kuzamenyekana nk’uko Igisupusupu cyamenyekanye, kuko ngo indirimbo Mariya Jani yasohotse bamaze umwaka urenga bacuraga umuduri, birushaho kubongerera imbaraga n’icyizere ko na bo bazamamara.

Bagize bati “Igisupusupu cyamenyekanye tumaze nk’umwaka ducuranga kandi natwe twumva dushaka kwamamara nka we. Turifuza guhura na we akatuganiriza nk’iminota itanu, atatubwira uko umuntu yaba ikirangirire n’uburyo umuntu akora indirimbo muri Studio”.

Aba banyeshuri bavuga ko ku ishuri ryabo hari bimwe mu bikoresho bya muzika, ariko ngo ntabwo babona umwanya wo kubyiga kubera ubwinshi bw’ababishaka no kuba bari ku masomo.

Aba bana bifuza ko babona umuntu ubatera inkunga nibura umunsi umwe bakazasohora indirimbo muri Studio, bakavuga ko byazabafasha kumenyekanisha impano yabo vuba.

Ubusanzwe biririmbira indirimbo nyinshi zijyanye n’iminsi mikuru iba yateganyijwe nk’indirimbo zo kurwanya umwanda, izo kurwanya ubuzererezi, kandi ngo bafite ubushobozi bwo kwicara mu minota 30 bagahaguruka bamaze guhimba indirimbo.

Umwarimu wabo witwa Kagenza Syldio, avuga ko bafite impano ikomeye yo kuririmba no gucuranga, akavuga ko banafite indirimbo nyinshi zirimo izo mu buzima busanzwe, indirimbo z’Imana n’izindi, ariko akavuga ko bakeneye amahugurwa kugira ngo barusheho gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Aba bana bafite impano ikomeye kuko ubu bamaze kujyira indirimbo zabo eshatu kd bashobora guhimba indi igihe cyose waba ubahaye insanganya matsiko runaka ikindi basubiramo neza indirimbo za kiriziya uwabishobora yabaha ubufasha bagatunganya indirimbo zabo.

Gatabazi yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize

aba bana ni bafashwe barashoboye

kassa yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

dufatanye tubafashe

kassa yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

abo bana bakagombye gufashwa

mugeni yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka