Barebeye hamwe uko injyana ya Hip Hop yasigasirwa
Nyuma yo kubona ko umuziki wo mu njyana ya Hip Hop ugenda uzimira ugasimburwa n’izindi njyana, abateguye Iserukiramuco ryitwa ‘Ubumuntu Arts Festival’ ry’uyu mwaka, bashyizemo na gahunda igamije kwiga no kuganira ku muziki wo mu njyana ya Hip Hop, nk’imwe mu njyana zitanga ubutumwa bufasha abantu ku giti cyabo na sosiyete muri rusange iyo butanzwe neza.
Ni mu gikorwa cy’iminsi itatu cyiswe ‘Hip Hop Cypher’ kikaba cyabereye mu kigo cya Centre Culturel Francophone, ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ahakunze kubera ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye.
Iki gikorwa cyabaye tariki 05 Nyakanga 2023 kibanziriza ibindi bikorwa by’iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival, iri rikaba ari iserukiramuco mpuzamahanga ryibanda ku buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu.
Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda, avuga ko impamvu bahisemo gutegura amasomo agamije gusigasira iyi njyana ari ukubera ko ikunzwe n’abiganjemo urubyiruko, kandi ikaba ari injyana itanga ubutumwa iyo ikoreshejwe neza.
Ati “Hip Hop ni injyana ifite amateka akomeye. Twahisemo rero guhuriza hamwe abahanzi b’iyi njyana tukabaha amahugurwa, tukabahuza n’abarimu ba Hip Hop baturutse i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki ni cyo gikorwa kibanjirije ibindi bikorwa by’iri serukiramuco.”
“Ikintu cya mbere dukora muri Ubumuntu ni uguhuza abahanzi bo mu bihugu bitandukanye, bagahura bakungurana ibitekerezo ku ngingo runaka. Intero tugenderaho ijyanye n’iyi gahunda yo gusigasira Hip Hop igira iti ‘Music is Humanity’ ugenekereje mu Kinyarwanda, bivuze ngo ‘Umuziki ni Ubumuntu’”.
Hope Azeda yongeyeho ati “Kuko buriya umuziki ugomba kutwubaka, umuziki ugomba kubaka Igihugu, ukubaka na wa muntu urimo kuririmba uwo muziki. Kubera ko urubyiruko rwinshi rukunda iyi njyana, twashatse kubafasha gusobanukirwa n’icyo uyu muziki uvuze. Akenshi wasangaga babikora nta bumenyi buhagije babifiteho, ni yo mpamvu twabazaniye abarimu b’inzobere muri Hip Hop kugira ngo babafashe kumenya ibyo bakurikiza mu gukora ibihangano byabo.”
Abajijwe icyo avuga ku bafata Hip Hop nk’injyana y’ibirara, Hope Azeda yavuze ko ibyo atari byo, ati “Hip Hop si injyana y’ibirara ahubwo ni injyana ibamo ukuri kwinshi, aho abayikoramo umuziki baba bashaka gutanga ubutumwa runaka. Hip Hop ni umuziki wubaka. Akenshi uba ugizwe n’amagambo. Iyo akoreshejwe neza yubaka abantu ku giti cyabo, ndetse na sosiyete muri rusange.
Iki gikorwa cyiswe ‘Hip Hop Cypher’ cyo gufasha abakora indirimbo muri iyi njyana kugira ubumenyi bwisumbuyeho, cyabaye tariki 05 Nyakanga 2023, mu gihe imyiteguro y’iserukiramuco nyirizina ikomeje. Biteganyijwe ko iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival rizatangira tariki 14 Nyakanga 2023 rikazarangira tariki 16 Nyakanga 2023.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|