Bamwe mu batsindira ibihembo barinubira ko badahabwa amafaranga baba bemerewe

Abitabira ibihembo bitangirwa mu Rwanda cyane cyane ibyo mu mikino n’imyidagaduro bakomeje kwinubira ababitegura kuko babemerera ibihembo biherekejwe n’amafaranga ariko bakabaha impapuro z’amashimwe n’ibirahuri by’ibihembo ntibabahe ako gashimwe ko mu mafaranga baba babemereye.

Smart Awards ni urugero rw’ibihembo bimaze kumenyekana mu Rwanda, bihemba ibyamamare mu gukoresha murandasi, ubu hakaba haranadutse Made in Rwanda Awards igamije guhemba abateza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Mu minsi ishize, abarenga 50 bashyizwe ku rutonde rw’abashobora gutoranywamo abahabwa ibihembo bya Made in Rwanda, barimo abakinnyi ba Filime, abanyarwenya, abaririmbyi, ababyinnyi gakondo, indirimbo, abanyamideri n’abandi batandukanye.

Ku ikubitiro, bamwe batangiye gutangaza ko badashaka kwitabira ibi bihembo barimo Junior Giti usobanura filime, n’umunyarwenya Zaba Missed Call.

Mu kiganiro na Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti usobanura filime, yabwiye Kigali Today ko ababiteguye batagombaga kumushyira ku rutonde batamubwiye kuko ngo gusobanura filime ari umwuga ufite uko ukorwa bitandukanye n’ibyo bakeka.

Yagize ati “Natangaje ku munsi wa mbere ko ntashaka kujyamo baranga bangumisha kuri website yabo, ibyo byonyine bigaragaza ko batari serious.”

Kimwe mu byatumye bamwe batangira kwikura muri ibi bihembo, ni uko ababitsindiye ku nshuro ya mbere harimo abemerewe amafaranga, ariko umwaka ukaba urangiye batarashyikirizwa amafaranga bemerewe yagombaga guherekeza ibi bihembo.

Ubuyobozi bw’ikigo cya Kalisimbi butegura ibihembo bya Made in Rwanda buvuga ko intego ya mbere kuri ibi bihembo atari uguha amafaranga abatsinze ahubwo ngo ni ukubafasha kubaka umwuga wabo no kubamenyekanisha.

Emmanuel Mugisha agira ati “Ikigamijwe ntabwo ari uguha amafaranga abatsinze, ahubwo nka bariya b’abanyamideri baba banafite amahirwe ko nk’umushoramari waza gushaka uwo akoresha ku byapa ahita asanga hari uwatwaye icyo gihembo akaba ari we wahabwa ako kazi.”

Mbere y’uko hatangizwa ibihembo bya Made in Rwanda, Emmanuel Mugisha yari asanzwe ategura ibihembo yise Smart Awards abinyujije mu kigo cya East Africa Youth Development Agency.

Ku ikubitiro muri 2015, hahembwe abanyamakuru mu nzego zitandukanye, bahabwa impapuro z’ishimwe, baza no kwemererwa guhabwa ama Telephone agezweho, ariko zihabwa bacye ugereranije n’abari batsindiye ibi bihembo.

Mugisha agira ati “Ntabwo twatanze ama Telephone ku banyamakuru bose batsinze kuko umuterankunga yahisemo ibyiciro bitewe n’ibyo yifuzaga. Gusa ntabwo byabujije guhesha ishema n’abatarabitsindiye kuko buri munyamakuru yahembwe igikombe anahabwa urupapuro rw’ishimwe.”

Mu mwaka ushize wa 2018, ubwo ibi bihembo byongeraga gutangwa, hari abatsinze bemerewe mudasobwa zigendanwa, abandi bemererwa za Telephone ariko kugeza ubu ntabwo bamwe barabona ibyo batsindiye.

Mugisha ati “Uwari watwemereye kuduha mudasobwa yari Minisiteri y’Ikoranabuhanga, batubwira ko mudasobwa zabonetse hashize amezi igikorwa kirangiye ariko twababwiye ko tuzazibaha mu bihembo bitaha kuko ntabwo wahereza umuntu igihembo umusanze mu rugo iwe.”

Mu kwezi kwa Werurwe 2019, hongeye gutangwa ibihembo bya Salax byari bimaze imyaka itatu bidatangwa.

Queen Cha wo muri The Mane yahembwe mu cyiciro cy'abagore gusa iby'amafaranga bari bemerewe byajemo ibibazo
Queen Cha wo muri The Mane yahembwe mu cyiciro cy’abagore gusa iby’amafaranga bari bemerewe byajemo ibibazo

Ikigo AHUPA cyongeye kubyutsa ibi bihembo cyavugaga ko uzatsindira iki gihembo azahabwa na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda naho uwashyizwe ku rutonde wese agahabwa ibihumbi 100 by’amanyarwanda.

Kuva mu kwezi kwa gatatu ibi bihembo bitanzwe, benshi mu bahanzi batsindiye ibi bihembo bababajwe cyane n’ukuntu ikigo AHUPA cyakomeje kubabeshya ko kizabaha amafaranga, kugeza n’ubu bakaba batarayabona.

Baad Rama uyobora inzu ya The Mane irimo Safi Madiba, Queen cha, Marina na Jay Polly, avuga ko atakinashaka kumva ibya Salax kuko abona harabaye ubwambuzi ku bahanzi batsindiye ibi bihembo.

Yagize ati “Ntunambwire ibya Salax ni ubwambuzi. Batubwiye ko bazaduha miliyoni kugeza n’ubu ntibarayaduha. Noneho numvise ngo bazadukata ibihumbi 300 ngo by’imisoro kandi ibyo ntabyo twumvikanye. Gute se utabyita ubwambuzi?”

Baad Rama avuga ko AHUPA itanishyuye amafaranga Jay Polly yakoreye kuri uwo munsi kuko ari umwe mu bahanzi bari bahawe ikiraka cyo kuririmba muri ibi birori.

Uyu muyobozi wa The Mane avuga ko ibyabaye abifata nk’imikino mu kazi, kuko ngo abona abategura ibi birori basa nk’abashatse gukinira mu ishoramari rya muzika mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka