Bamwe mu baririmbyi bakomeye ku isi bibye indirimbo z’Abanyafurika

Ibyo mu Rwanda bita gushishura, aho umuhanzi cyangwa umu-producer afata indirimbo y’umuhanzi wundi runaka akayigana cyangwa se akaririmbira mu njyana (beat) yayo, ngo si mu Rwanda biba gusa kuko na bamwe mu baririmbyi bakomeye ku isi nabo hari indirimbo zabo zamenyekanye ariko injyana zazo barazibye ku bandi baririmbyi cyane cyane bo muri Afurika.

Bamwe muri abo bahanzi bakomeye ku isi bibye indirimbo bagenzi babo bo muri Afurika harimo nyakwigendera Michael Jackson uvugwa ko yibye indirimbo ya Manu Dibango wo muri Cameroon.

Mu mwaka w’1972 Manu Dibango yahimbye indirimbo yitwa Soul Makossa, ayihimbiye irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryabereye muri Cameroun icyo gihe. Iyo ndirimbo yaje gukundwa cyane ku isi kubera injyana yayo.

Nyuma y’imyaka 10 iyo ndirimbo ihimbwe, Michael Jackson nawe yahimbye indirimbo ijya gusa na Soul Makossa yitwa Wanna Be Startin’ Somethin’. Manu Dibango wari uri mu Bufaransa icyo gihe yaje kumva Radio maze hacaho indirimbo ijya gusa nk’iye, cyane cyane mu nyikirizo, aho aririmba ngo “Ma ma se, ma ma sa, ma ma coo sa”.

Manu Dibango yahise abaza Jackson ariko we avuga ko ari amagambo yo mu giswayile. Nyuma byaje kugaragara ko Machael Jackson ayo magambo yayibye mu ndirimbo ya Manu Dibango maze ajyanwa mu nkiko; nk’uko bitangazwa n’ikimyamakuru The New Black Magazine.

Mu mwaka wa 2007 kandi Manu Dibango yongeye kurega Michael Jackson ubwo uyu muhanzi yemereraga Rihanna gukoresha ya nyikirizo Michael Jackson yibye mu ndirimbo ya Manu Dibango adasabye uruhushya nyir’ubwite.

Mu mwaka wa 2010 umuririmbyikazi Shakira yasohoye indirimbo isa neza n’indirimbo yitwa Zangalewa yahimbwe mu mwaka w’ 1985 na Group Golden Sounds yo muri Cameroun yari igizwe ahanini n’abarinda Perezida.

Mu mwaka wa 2010 baterefonnye umwe mu bagize iyo group ariwe Ze Bella bamubwira ko Shakira yasohoye indirimbo isa n’iyabo. Mbere yaho ariko amakuru yaracicikanaga kuri interineti avuga ko iyo ndirimbo Shakira yasohoye “Zaminamina” ari indirimbo izubahiriza igikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010.

Abanyamakuru bakoze ubushakashatsi kugira ngo barebe inkomoko y’iyo ndirimbo baza gusanga koko Shakira yarasubiye mu ndirimbo ya Group Golden Sounds yo muri Cameroun.

Mu kiganiro Ze Bella yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Cameroun, Cameroon Tribune, yavuze ko bishimye kuba indirimbo yabo yarasubiwemo n’umunyamuziki ukomeye ku isi, gusa yongeraho ko bashobora kurega Shakira mu gihe atabishyuye.

Nyuma, Shakira na Sony Music Company yamufashije gusubiramo iyo ndirimbo bagiranye amasezerano n’abagize Group Golden Sounds bumvikana uburyo bazabishyura, hanyuma bemerera Shakira ko iyo ndirimbo Waka Waka (This Time for Africa) yazanajya kuri album ye.

Undi muhanzi wo muri Amerika wibye injyana yo muri Afrika ni Missy Eliot wibye indirimbo ya Group Tim & Foty nayo yo muri Cameroon akaza kuyisubiramo yifashishije producer Timberland.

Iyi ndirimbo igikorwa yitwaga Douala by Night yaje kwamamara cyane ndetse iranakundwa. Nyuma y’imyaka 25 ihimbwe, umwe mu bagize iyo group witwa Jean Marie Tiam uzwi ku izina rya Tim yifuje kuyisubiramo ubwo yari ari mu Bufaransa muri Studio arimo gukora indirimbo. Icyo gihe umu-Producer yahise amuhakanira amubwira ko iyo ndirimbo atari iye ko ari iy’umuraperi w’Umunyamerika, Missy Elliot. Indirimbo ya Missy Elliot yitwa “Dog on Heat”.

Akimara kubwirwa ayo makuru, Tim yahise agwa mu kantu, anahita agana mu muryango wo mu Bufaransa urengera abahanzi (SACEM) gutanga ikirego. Uwo muryango watangiye gusesengura ibirego bye usanga koko Miss Elliot yariganye indirimbo Douala by Night mirongo irindwi ku ijana.

Tim yahise agana iy’urukiko mu mwaka wa 2007, biza kurangira Missy Elliot na Timberland batsinzwe ndetse bamuha n’indishyi. Mu mwaka wa 2010, Tim yongeye kurega Elliot na Timberland avuga ko bamuhaye amafaranga make.

Umuririmbyi James Brown nawe wo muri Amerika ufatwa nk’umwami w’injyana ya Soul nawe yasubiye mu ndirimbo y’umuririmbyi wo muri Cameroun witwa Tala Andre Marie atabifitiye uburenganzira.

Ubwo James Brown yatembereraga muri Cameroun mu mwaka wa 1975, Tala ubana n’ubumuga bwo kutabona yari amaze iminsi asohoye indirimbo yitwa Hot Koki. Yahaye James Brown CD iriho iyo ndirimbo kugira ngo azumve uko indirimbo zo muri Cameroun zimera.

Nyuma yaho James yasohoye indirimbo yitwa Hustle isa cyane na Hot Koki ya Tala Andre Marie. Ngo amagambo ni yo yahinduye gusa naho injyana yo yarateruye.

Tala Andre Marie akimara kumenya ko indirimbo ye yakopewe, yajyanye James Brown mu rukiko maze ubucamanza busanga koko Brown yarakoresheje indirimbo ya Tala atabifitiye uburenganzira, ruhita rumusaba guha Tala amande. Tala avuga ko ibi byamushimishije, kuko uretse kubona agafaranga ngo byanatumye amenyekana cyane.

Mu myaka yashize abaririmbyi bo mu bihugu byateye imbere bakunze kwiba indirimbo z’Abanyafurika bakazisubiramo ba nyirazo batabizi ahanini kubera ko abo baririmbyi bo muri Afurika baba bataramenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Akenshi usanga ba nyiri ukuzisubiramo bazikuramo akayabo k’amafaranga mu gihe abazihimbye bwa mbere bo abenshi ntacyo ziba zarabagejejeho. Hari kandi n’abaza muri Afurika bagashukisha abahanzi udufaranga duke indirimbo bakayitwara ikabungukira birenzeho.

Umugabo witwa Solomon Popoli Linda wo muri Afurika y’Epfo yahimbye indirimbo ayita Mbube mu mwaka w’1939. Nyuma yaje kuyigurisha amadolari y’Amerika abiri gusa (muri iki gihe ni amafaranga y’u Rwanda asaga 1200).

Abaguze iyi ndirimbo baje kuyisubiramo bayita The Lion Sleeps Tonight, iza gukundwa cyane ku buryo n’abandi baririmbyi bo muri Amerika baje nabo kuyisubiramo.

Mu mwaka w’1995, indirimbo The Lion Sleeps Tonight yagurishijwe akayabo ka miliyoni 15 z’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga asaga Miliyari umunani n’igice z’amanyarwanda. Icyo gihe iyi ndirimbo yagurishijwe kugira ngo ikoreshwe muri filime ‘The Lion King’.

Ibyo bikorwa ntabwo abo mu muryango wa Linda bari babizi. Aho babimenyeye, bagejeje ikirego mu rukiko maze sosiyete Walt Disney yakoze iyi filime irabishyura.

Nubwo bamwe mu baririmbyi bo muri Amerika bajya basubiramo cyangwa bagakopera indirimbo z’Abanyafurika nta burenganzira babifitiye, abenshi bagiye batahurwa bagiye bahanwa bakanacibwa amande aremereye.

Ibi bitandukanye no mu Rwanda aho umuririmbyi ashobora gufata indirimbo y’undi , n’iyo yaba Umunyarwanda, akayisubiramo nta burenganzira kandi ntakurikiranwe.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka