Bamporiki yirukanye ODA Paccy mu Ntore z’igihugu

Imyitwarire itari ya gitore imaze iminsi igaragara ku muhanzi Oda Paccy, yatumye ubuyobozi bw’Itorero ry’igihugu bwambura izina ry’Ubutore uwo muhanzi.

Tumwe mu dukoryo twa Oda Paccy twatumye yirukanwa mu Ntore z'Igihugu
Tumwe mu dukoryo twa Oda Paccy twatumye yirukanwa mu Ntore z’Igihugu

Abicishije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018, Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Bamporiki Eduard yavuze ko yambuye Oda Paccy, izina ry’Ubutore, ashingiye ku bubasha ahabwa n’umutoza w’Ikirenga wamuragije Itorero ry’Igihugu,

Ati “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.”

“Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”.

Kwamburwa izina ry’ubutore ubuyobozi bw’itorero ry’igihugu, bwashingiye ku dukoryo uyu muhanzi amaze iminsi akora tugamije kwamamaza indirimbo ze.

Muri utwo dukoryo harimo akashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri k’ifoto yamamaza indirimbo ye, yise Ibyatsi. Kuri iyo foto hagaragaraho ijambo IBYA, ryanditse mu nyuguti nini, munsi hakaba hagaragaraho TSI yanditse mu nyuguti nto zitagaragara. Kuri iyo foto hanagaragaho ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa,

Iyi foto yasohotse nyuma y’indi yifotoje yambaye ubusa buriburi, ubwambure akabukingaho ikoma.

Ibi nabyo bikaba bitari byashimishije Ubuyobozi bw’Itorero ry’Igihugu aho Umuyobozi waryo yari yatanze ubutumwa bumucyaha, ariko nyuma yo kutisubiraho hafashwe umwanzuro wo kumwambura izina ry’Ubutore.

Oda Paccy mu bisobanuro aha utu dukoryo twe avuga ko tuba tugamije gutera amatsiko abafana be, kugira ngo bazihutire kumva iyi ndirimbo ye. Ngo ntaho biba bihuriye n’ibindi abantu batekereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

birakabije peee! uwakabaye intangarugeroyumuco niwe udusebeje koko? naho yahanwa naho atahanwa ariko ntawamushimape yisubireho murakoze.

Niyonkuru yanditse ku itariki ya: 27-10-2018  →  Musubize

Ariko njye murantangaza PE! Umuhanzi yigira ku bandi KD abateye imbere bareberaho bakora ibirenze ibyo ntawubavugaho kuko ari akazi!!
Ahubwo numva babanza kuganiriza umwana mbere yo gufata icyemezo cyo kumuca mû muryango icyo kandi nicyo cyakabanje mbere yo kwihutira kwirukana umwana mû muryango! ...narabigaye njye...suko bakosora umwana...

Jojo yanditse ku itariki ya: 3-12-2018  →  Musubize

Oya ni ukuri uyu Umukobwa ararengana! Nakurikiranye interview ye kuri X Large TV numva message atanga ifite ishingiro! Gushishikariza urubyiruko kutanywa ibiyobyabwenge! Naho kuba abantu bavuga ngo yavuze IBYA tsi... utazi ibya ni nde muri twe? Abahungu bavukana amabya! Nta gitangaza kirimo. Ni ijambo ry’ikinyarwanda nk’ayandi yose! uretse ko atari nayo cyangwa ryo yaririmbye! Yaririmbye ibyatsi.

Njye mbona ari uwo gushyigikirwa ahubwo kuko message atanga igera ku bantu benshi bakoresha ibyo byatsi! aribo "urubyiruko" U Rwanda rwejo duhanze amaso ko ruzakora byiza kandi byinshi mu myaka iri imbere! People should in fact use the popularity of the song to reach to a greater number of our youth and educate them, raise their awareness against the use of the drugs.

Abo bamufatiye ibihano ntekereza ko mu minsi iri imbere nibashishoza bazasanga ko uyu muhanzi ahubwo ari uwo gushyigikirwa no kugirwa inama aho gucibwa. Cyari igitekerezo cy’umusomyi. Murakoze kandi kwakirana ubushishozi my comments :)

Mugisha yanditse ku itariki ya: 27-10-2018  →  Musubize

Ngendumva yalakosheje kuwbelawenda alimukiciro kintore arikosiwewenyine wambarubusa kuko nikwisihox kd bikorwanabahanz ubworelondumva ntakibazo kerets muhanuye isiyoc kuk nutalabikora azabikora imimsi turimo niyanyuma

Joseph yanditse ku itariki ya: 26-10-2018  →  Musubize

Oya nukuri ibi birakabije ahubwo nahanwe kugirango bibere abandi urugero byibura ibihangano byiwe bihagarikwe nk’umwaka .

KWIZERA Valens yanditse ku itariki ya: 25-10-2018  →  Musubize

Njyewe Mandwlla nshingiye kububashya mpabwa n unutoza w ikirenge wandagije intuza mdamenyeshya abanyarwanda ko uwari waratojwe kwanariza ibintu neza nubuhanga witwa bamporiki Eduard yambuwe ubuyobozi kubera kudakora neza ibyo ashinzwe

=bamporikichallenge

Mandella yanditse ku itariki ya: 24-10-2018  →  Musubize

Muri kumukorera publicite ahubwo, urwego rushinzwe intore rwari tukwiye kumuhamagara tukamugira inama, naho ibi bakoze bigaragaza ko ikibazo ari icyabo, ko baba bapfunyikiye abantu amazi. Ese ubundi ko nkibi mwirirwa mubireba kuri internet mureba iby abanyamaganga, ubu we ntiyatekereje ko ari Made in Rwanda azanye! Just saying

kik yanditse ku itariki ya: 24-10-2018  →  Musubize

Oya ntabwo aribyo ahubwo yatannye cyane, kandi sinibwira ko iyo nama atayigiriwe.
Ahubwo akwiriye kunengwa akisubiraho nkuko byakozwe n’urwego rushinzwe intore.

Felix yanditse ku itariki ya: 24-10-2018  →  Musubize

ahubwo icyakorwa ni uko yagahamagajwe agashirirwaho ibihano na ministeri y’umucyo na sport kuko hariya hari icyaha cyo kwimura umucyo kumugaragaro no gukwirakwiza ishusho itari nziza kubari bacu hatagize igikorwa buriya hari benshi yamaze gukurura mubana bacu babakobwa.nyuma y’ibihano ashyirwe mukigo ngorora mucyo.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 25-10-2018  →  Musubize

Siwe wenyine wambara ubusa.Kuba abantu basigaye barushanwa "Kwambara ubusa",byerekana ko "turi mu Minsi y’Imperuka".Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe gusa umuntu umwe muzabana biciye mu mategeko.Impamvu imana yatinze kuzana imperuka,nuko ishaka ko abantu bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa,ntibashake imana.

karake yanditse ku itariki ya: 25-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka