Bakiriye bate indirimbo The Ben yakoranye na Diamond?

Tariki 2 Mutarama 2022 nibwo indirimbo umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben yakoranye na Diamond wo muri Tanzania yasohotse mu buryo bw’amajwi(audio) ariko nyuma y’iminsi ibiri gusa, ni ukuvuga tariki 4 Mutarama 2022, basohora n’amashusho yayo (video). Iyo ndirimbo yabo bayise ‘Why’.

Nyuma y’uko iyo ndirimbo isohotse, abantu batandukanye cyane cyane akoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter bahise batangira kuvuga uko bayivumvise n’uko bayibonye, ugereranyije n’uko bari bayiteze, bamwe bavuga ko idahambaye ugereranyije n’urwego abo bahanzi bayikoze bariho, ndetse n’ukuntu bari bayirarikiye abantu mbere y’uko isohoka.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter wiyita ‘Minister of Unemployment’ yifashishije amashusho yagaragaje uko yatengushywe n’iyo ndirimbo, kuko icyo yabonye kiri hasi cyane y’icyo yari ategereje. Yafashe ishusho y’intare nini ayegeranya n’ishusho y’injangwe isanzwe nyuma yandikaho amagambo y’Icyongereza agira ati ‘What I expected vs what we get’( ibyo nari niteze ugeraranyije n’ibyo tubonye).

Umunyamukuru wa Kigali Today, Shyaka Andrew ukurikiranira hafi ibijyanye n’umuziki n’imyidagaduro mu Rwanda ndetse no mu Karere, yagize icyo avuga kuri iyo ndirimbo The Ben yakoranye na Diamond.

Yagize ati “Icyatumye hari abantu bavuga ko iyo ndirimbo yabatengushye, ni ukubera ukuntu bayamamaje cyane mbere y’uko isohoka, bituma hari abatekereza ko izaza iri hejuru cyane, bitewe n’indirimbo basanzwe bumva Diamond akorana n’abandi bahanzi. Ariko ku bwanjye nabonye ari indirimbo nziza, ubona ko Diamond atagaragaje ‘ubusitari’ cyane, ahubwo ukabona ko afitanye ubucuti na The Ben, ukumva bararirimba mu majwi ajyanye, nta wamanitse ijwi ngo risumbe iry’undi, wumva ari indirimbo ituje, ariko nziza, kandi mu minsi iri imbere, uzasanga yakunzwe cyane ndetse na ‘views’ zayo zazamutse”.

Ku bakurikiranira hafi iby’umuziki harimo nka Ishimwe Clement wo muri ‘Kina music’ iyo ikaba azi inzu itunganya umuziki, yavuze ko we azi ko kuba indirimbo yasohoka ntihite ikundwa cyane n’ubwo yaba yakozwe n’abahanzi bazwi cyane, ari ibintu bisanzwe.

Yagize ati “Indirimbo ishobora gukorwa n’umuhanzi uzwi cyane, ariko ntikundwe ibyo ni ibintu bisanzwe cyane, kimwe n’uko ishobora gukorwa n’umwana ugitangira kwinjira mu muziki, utazwi ariko ugasanga yakunzwe ahantu, ibyo ni ibintu tubona kenshi. Kuri iyo ndirimbo The Ben yakoranye na Diamond yo nta byinshi nari nyitezeho ni ibisanzwe, kuvuga uko yaba ikozwe cyangwa ibindi, ntacyo nabivugaho, kuko ibyo nayivugaho bishobora kugira icyo byangiza, kandi nubaha ibyo umuntu aba yashoye mu ndirimbo kugira ngo ikorwe. Gusa ikindi navuga gukora umuziki ni ugufata ‘risque’ hari ubwo umuntu ashoramo byinshi ariko indirimbo bikarangira idakunzwe uko yari abyiteze.”

Ishimwe Clement yakomeje ati “Ikindi buriya, abantu bakwiye kumva ko kugira ngo umenye ko indirimbo runaka yakunzwe batagombye kubirebera kuri YouTube gusa ngo barebe ‘views’ indirimbo runaka ifite bavuge ko ari bantu bayikunze gusa, kuko nka hano mu bihugu byacu abantu bakoresha iryo koranabuhanga baba ari bakeya, ariko hari abantu bari mu bice by’icyaro badakoresha iryo koranabuhanga ariko usanga bakunze izo ndirimbo banazicuranga. Mu bindi bishobora gutuma indirimbo runaka isohoka ntihite ikundwa cyane, bitewe n’igihe yasohotsemo, ni ukuvuga niba indirimbo isohotse mu gihe hari izindi zasohotse zigakundwa kuyirusha, bishobora gutuma isa n’aho iburijwemo”.

Undi munyamakuru wa Kigali Today, MC Tino, na we usobanukiwe ibijyanye n’umuziki yagize icyo avuga kuri iyo ndirimbo yitwa ‘Why ‘ The Ben yakoranye na Diamond.

Yagize ati “Icya mbere ni uko indirimbo yakozwe, icyo ni cyo abakunzi b’umuziki bagombye kwitaho. Kuba yarakozwe ubwabyo ni ikintu gikomeye, kuko ni kenshi twagiye twumva ngo umuhanzi kanaka agiye gukorana indirimbo na kanaka, ariko tugategereza indirimbo ntituyibone. Turetse ibya ‘beat’, no gukorana indrimbo na Diamond ntabwo ari ibintu umuntu abona mu buryo bworoshye hari benshi babigerageje gukorana na we ntibabigeraho. Tubanze twishimire ko yakoranye n’Umunyarwanda ubwabyo kuko ni ikintu gikomeye”.

“Abavuga ibyo ngo iyo ndirimbo ni mbi, ni abatazi umuziki uko ukorwa, kuko ubundi kubona umuntu nka Diamond n’ubwo yaza agaseka mu ndirimbo yawe gusa birahagije, abantu bakareba ukuntu The Ben ubundi uzwi cyane mu njyana ya R &B yashoboye gukorana indirimbo na Diamond umenyerewe cyane mu njyana ya Afrobeat, bagakora ikintu gishya. Abavuga ibyo ni abantu bamenye umuziki ejobundi bashaka ‘ibigoma’, The Ben na Diamond bo rero bazanye ikintu gitandukanye”.

MC Tino yakomeje agira ati “Ikintu kibabaje kandi ni ukuntu mu Banyarwanda ari ho habonetsemo abagaye iyo ndirimbo, ariko abandi hirya no hino bayishimye, yaba Abanyatanzania n’abandi bashimye, bavuga ukuntu ari byiza kuba Diamond yakoranye na The Ben, na Diamond ubwe bigaragara ko yishimiye gukorana na The Ben. Iyo ndirimbo ni nziza rwose, ntigoye kwiga amagambo yayo, si nka za zindi bifata amezi utarashobora gufata amagambo yazo. Ni indirimbo y’urukundo, baba baririmbira umukobwa, ubwo rero niba abo bayinenze ari n’abasore birabareba”.

Reba indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond Platnumz

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka