Bad Bunny yananiwe kwihangana ajugunya telefone y’umufana mu mazi

Amashusho ya Bad Bunny ajugunya telefone y’umufana mu mazi yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, byatumye na nyiri ubwite agira icyo abivugaho.

Uyu mugabo ukomoka muri Pueto Rico amazina ye bwite ni Benito Antonio Martinez Ocasio, gusa yamamaye nka Bad Bunny akaba azwi mu ndirimbo nka ‘Me Porto Benito’.

Ejo ku wa 02 Mutarama 2023, yagaragaye mu mashusho ajugunya telefone y’umufana w’umugore mu mazi, ubwo yageragezaga kumufotora aho yatemberaga mu gace atuyemo.
Ubwo yasubizaga abamuvuzeho kubera icyo gikorwa, yabinyujije ku rukuta rwe rwa twitter avuga ko kumutunga telefone mu isura ari agasuzuguro.

Yagize ati “Umuntu iyo aje akansuhuza, akaza kugira icyo ambwira cyangwa guhura nanjye gusa, ndamwakira kandi muha icyubahiro. Abaza bantunga telefone mu isura mbafata nk’abanyubahutse kandi nanjye nzabubahuka”.

Uyu muhanzi akaba ari we wagize indirimbo zumviswe cyane mu mwaka urangiye wa 2022 ndetse no mu myaka ibiri yabanje ni we wumviswe cyane ku isi kurusha abandi.

Ibi bije nyuma y’aho umuhanzi ukomoka muri Nigeria Burna Boy, ateye umufana umugeri ubwo yageragezaga kumukora ku ipantaro ari ku rubyiniro mu gitaramo cye cya Lagos Concert.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka