Andy Mwag yashyize hanze indirimbo muri ibi bihe avuga ko bitoroheye abahanzi
Umurundi Ndabaneze André uzwi nka Andy Mwag wamamaye mu gucuranga gitari solo mu bitaramo bya Kigali, yashyize hanze indirimbo Nisaidie anavuga ubuzima bushaririye abahanzi bari gucamo muri ibi bihe bya Guma Mu Rugo badacurangira amafaranga.

Indirimbo Nisaidie ni indirimbo yahimbye ababajwe n’ubuzima abana bo mu muhanda babamo basabiriza agasanga abantu bakwiye kubagirira impuhwe byaba ngombwa bakabakura mu muhanda bakabashakira ibyo bakora.
Yagize ati “Nubwo ntabaye mu buzima bwo mu muhanda bigaragara ko abana bahaba babayeho nabi iyo uhise baragusaba basa nabi, ntibagira aho barara ni byiza ko buri wese ubanyuzeho abagirira impuhwe, ni yo mpamvu nabatekerejeho ndaririmba”.
Andy kandi avuga ko abahanzi bagiye kumara amezi menshi badakora kandi ari cyo kibatunze akavuga ko ari ubuzima bugoye kubwiyumvisha.
Yagize ati “Si ibintu byoroshye kuko akazi kari kadutunze karahagaze ubwo utarashyize udufaranga kuri konti abayeho nabi cyane kandi nta cyizere ko bizatungana vuba ni aha Nyagasani”.
Andy yatangajwe n’uko ibi bihe bitaraza abakunzi babo abahamagaraga buri munsi bakabandikira buri munsi nyamara ubu ngo nta muntu ukibuka ko babaho.
Andy ni umwe mu bacuranzi bazengurutse ibihugu 15 hamwe na Yvan Buravan nyuma yo kwegukana igihembo cya RFI. Muri 2012 yacurangaga mu itsinda rya Kidumu Kibido muri Kenya, muri 2014 acuranga indirimbo M’Penzi yakozwe na Rob Mayer hamwe na Simon.
Andy Mwag azwi cyane mu Rwanda mu murya wa gitari no mu ndirimbo ze ari zo aFREEka, Rafiki, I’ll get there, amarira, Ma Cherie (lemi love you), Meu Amor n’izindi.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|