Amwe mu mateka ya korali Saint Etienne
Chorale St Etienne ni korali ibarizwa mu rusengero rwa EAR Biryogo ikaba ari korali igizwe n’abaririmbyi 26. Iyi korali yavutse mu mwaka wa 1982 ari nabwo yahise itangira umurimo w’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu.
Iyi korali igizwe ahanini n’abantu bakuru ni korali ishishikarira cyane ibikorwa by’ivugabutumwa itibagiwe n’ibikorwa byo kwiteza imbere.
Bimwe mu bikorwa byo kwiteza imbere igira, harimo kugurizanya hagati yabo amafaranga make make yo gukemura utubazo tumwe na tumwe tw’abanyamuryango.

Iki gikorwa cyo kugurizanya mu buryo bunyuze mu mucyo dore ko bashyize hamwe bakusanya amafaranga agera muri miliyoni ebyiri n’igice kugira ngo bashobore gufashanya muri ubwo buryo.
Korali Saint Etienne kuri ubu ifite alubumu ebyiri z’amajwi n’imwe y’amashusho iherutse gushyira hanze yise ‘‘Inzu ya Data’’ ikaba ari alubumu igizwe n’indirimbo 10 harimo ‘‘Yemwe abacunguwe’’, ‘‘Yemwe torero ry’Imana’’, ‘‘Inzu ya Data’’ n’izindi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe muntu wakoze iyi nkuru, bigaragara ko utazi icyo aricyo amateka!! ubu se amateka ari muri iyi nkuru yawe ni ayahe? uzajye kwiga itangazamakuru.