Ambasaderi Busingye yakiriye Israel Mbonyi mbere y’igitaramo cye mu Bwongereza
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza, Johnston Busingye, yakiriye umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, bagirana ibiganiro mbere y’igitaramo ateganya gukorera mu Bwongereza.
Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026, mbere y’uko akomereza urugendo rwe muri Sweden ku wa 4 Nyakanga 2026. Busingye yifurije Mbonyi ishya n’ihirwe muri ibi bitaramo ndetse anamushimira uruhare agira mu kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu muziki.
Mbonyi ari mu Bwongereza mu rwego rwo gukomeza ibitaramo ari kugirira ku Mugabane w’u Burayi, nyuma yo gutaramira mu Bubiligi no mu Budage, aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki we.
Ibi ni ikimenyetso cyerekana urugendo rwiza Israel Mbonyi akomeje gukora, ndetse n’imbaraga ashyira mu gutangaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ze, ibintu bikomeje kumugeza ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|