Amateka ya Uwimbabazi Agnès wabaye umuhanzi atabishaka akegukana irushanwa rya ‘Découverte’
Umuhanzikazi Uwimbabazi Agnès wamenyekanye cyane aririmbana n’umugabo we Bizimungu Dieudonné, bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagenda bakiri bato, kuko Bizimungu yari afite imyaka 35, Uwimbabazi 34, basiga umwana umwe w’umukobwa witwa Akayezu Noëlla na we waje kuba umuhanzikazi.
Mu ndirimbo Uwimbabazi yaririmbanye na Bizimungu harimo: ‘Ibango ry’Ibanga’, ‘Inzovu y’imirindi’, ‘Urujeje rw’imisozi 1000’, ‘Ikirezi’ n’izindi, ariko Uwimbabazi na we yaririmbye ize yihariye cyane cyane izisingiza Bikiramariya zirimo iyitwa ‘Imbabazi’.
Hari n’iyo bahimbiye umwana wabo (Akayezu Noëlla) wari ukiri akana gato bayita ‘Akanyange’, ihabwa igihembo mu marushanwa yitwaga ‘Agaseke k’amahoro’ n’ubwo indirimbo yabo yari igamije gutaka umwana wabo.
- Akayezu Noëlla n’abana be
Mwene se wa Bizimungu Dieudonné witwa Murindahabi Joseph, avuga ko Uwimbabazi atarashakana na Bizimungu ngo amujyane mu buhanzi nyirizina yaririmbaga mu kiliziya, ndetse ngo byabanje kumugora kumva ukuntu yava muri korari akajya kuririmba izisanzwe, ariko amaze kubigeramo ijwi rye ryabereye inyongeragaciro indirimbo z’umugabo we baza no gushyiraho itsinda ryitwaga ‘Urwiririza’.
- Bizimungu na Uwimbabazi
N’ubwo Bizimungu yingingiye umugore we kujya mu buhanzi busanzwe no kwitabira amarushanwa, Uwimbabazi Agnès yabigiyemo bitamushimishije ariko aza kugera ku rwego rwo hejuru, ndetse indirimbo ye yitwa ‘Itaho ya Mwimanyi’ itsinda amarushanwa ya ‘Découverte’ ategurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Umva ikiganiro kirambuye:
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Interahamwe ziragapfa gusa kuko ndahamya ko na Satani atazazakira ziraga puu, kwica ababyeyi beza nkaba!?
Interahamweuragapfa mushire.
Nkizi mfura/marayika koko mwazihoye iki
Interahamwe ziragapfa gusa,nziko na Satani atazazakira.