Amateka ya Shyaka Gérard waririmbye ‘Délira’
Umuhanzi utarabigize umwuga Shyaka Gérard wamenyekanye cyane mu ndirimbo Délira, avuga ko ubuzima bwe ari urugendo rurerure cyane ariko akaba anyuzwe n’uko abayeho ubu.
Kimwe mu bintu bimushimisha cyane ngo ni ukuba we n’umuvandiimwe we Iryamukuru Jean de Dieu barabashije gushyira mu bikorwa impano ya se, kuko na we ngo yakundaga kuririmba n’ubwo atigeze aba umuhanzi.
Mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ kuri KT Radio, Shyaka Gérard yavuze ko yigishijwe kuririmba na nyakwigendera Bizimana Loti wari umuhanga cyane ndetse anamushyira mu itsinda rye ryitwaga Ikibatsi Band; nyuma Shyaka na we aza kugera ku rwego rwo kwihimbira indirimbo ze bwite zirimo ‘Délira’ yakunzwe cyane.
Kurikira urugendo rurerure rwa Shyaka Gérard mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ kuri shene ya YouTube ya KT Radio:
Ohereza igitekerezo
|