Amateka ya Sam Gody Nshimiyimana, umuhanzi ‘wazimiye ariko utarazimye’

Sam Gody Nshimiyimana ni umunyamakuru wikorera akaba afite ubunararibonye bw’igihe kirekire kuko yatangiye ako kazi mu 1991, anabijyanisha n’ubuhanzi n’ubwo yaje kugera aho akabihagarika.

Sam Gody
Sam Gody

Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye mbere na nyuma ya Jenoside, ariko ubu afite ikigo ayobora cyitwa Media Impacting Communities gitanga amahugurwa adahoraho ku banyamakuru gikorera i Remera mu nzu y’Abanyamakuru.

Amazina ye ubusanzwe ni Samuel Godefroid Nshimiyimana ariko kubera ko atakwirwaga mu ndangamuntu ya kera, byabaye ngombwa ko ayahina bandika Sam Gody Nshimiyimana.

Sam Gody avuga ko guhanga atabihaye umwanya munini kuko mu gihe cye byari bigoye kuba byatunga umuntu byonyine, ari yo mpamvu yageze aho akabihagarika.

Sam Gody ati: “Ndi umuhanzi wazimiye ariko utarazimye.”

Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Sekera mu gicumbi, Igikobwa, Mugabekazi, Agatutu ku zuru, Nibyariye akana n’izindi. Sekera mu gicumbi yegukanye igihembo mu irushanwa rya Découverte mu 1987.

Byinshi kuri Sam Gody Nshimiyimana, urabisanga mu kiganiro Nyiringanzo, aho we ubwe atujyana mu nzira y’ubuzima bwe kuva avutse kugeza magingo aya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka