Amateka ya Nzayisenga Sophie wize gucuranga inanga ari umwana muto

Nzayisenga Sophie ni umubyeyi wubatse ufite imyaka 43 akaba umuhanzi gakondo n’umucuranzi w’inanga wabigize umwuga akiri umwana muto.

Nzayisenga Sophie
Nzayisenga Sophie

Nsayisenga yatangiye gucuranga inanga no kuririmba by’umwuga ahagana mu 1986 afite imyaka itandatu (6) abyigishijwe na se Kirusu Thomas, umwe mu bakirigitananga b’abahanga u Rwanda rwagize agatabaruka mu mwaka wa 2010.

Nzayisenga Sophie ni umwe mu bana 19 ba Kirusu Thomas yabyaye ku bagore batandukanye bitewe n’uko yapfakaye bwa mbere agashaka uwa kabiri (nyina wa Sophie) na we akitaba Imana, umusaza agashaka murumuna wa nyina wa Sophie (aracyariho).

Nzayisenga afite indirimbo nyinshi yaririmbanye na se n’ize wenyine zafatiwe kuri Radio Rwanda, izindi zigafatirwa mu bitaramo bitandukanye babaga batumiwemo ku rwego rw’Igihugu.

Sophie yibuka neza uko abanyamakuru baje gusura se kugira ngo bafate amajwi y’indirimbo ze, na we akaza kwegura inanga by’abana asa n’uwikinira, maze bumva arimo aracuranga inanga nk’umuntu mukuru bamusabye gukomeza ngo na we bamufate amajwi arabanza agira ubwoba.

Nyuma ngo baje kumugurira uduhendabana (bombo) kugira ngo akomeze gucuranga hanyuma ubwoba burashira ubundi si ukubacurangira karahava, bukeye bumva indirimbo ze zirimo kunyura mu gitaramo kuri Radio Rwanda, atangira kwamamara atyo none ubu ni umuhanzi gakondo wubashywe ku rwego rw’igihugu.

Bikurikire muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka