Amateka ya Mwitenawe Augustin waririmbye ‘Wimfatanya n’akazi’ akiri Umujandarume

Nyakwigendera Mwitenawe Augustin yatabarutse muri 2015 afite imyaka 60 azize urupfu rutunguranye kuko yagiye yari akiri mu mwuga w’ubuhanzi nk’uko byemezwa n’umuhungu we Niyigena Mwite Louis, na we wakurikije se, hamwe na barumuna be babiri. Mwitenawe yasize abana batanu na nyina (abahungu 3 n’abakobwa 2).

Mwitenawe Augustin ataratangira umwuga w’ubuhanzi, yabaye Umujandarume mu Ngabo z’u Rwanda mu 1975 ari na ho yatangiriye gucuranga mu 1973, avamo mu 1980 ajya gukora mu mahoteli. Imwe mu zo yakozemo nk’uko bivugwa n’umuhungu we, ni Hotel Des Diplomates (ahubatse Serena ubu) akora akazi ko gucunga umutungo wa resitora ya hoteli.

Mwitenawe yaririmbye indirimbo nyinshi ari wenyine, ariko yanakoranye n’abandi bahanzi, urugero nko muri orchestre ‘Les Copins’ yabanjemo, avuyemo ajya mu yitwa Umubano, avamo ajya muri PAMARO yari igizwe n’abantu bane ari na ho izina ryayo ryaturutse (Pascal, Martin, Augustin, Rodrigue).

Indirimbo ya Mwitenawe yitwa ‘Wimfatanya n’akazi’ benshi bakunze kwita ‘Wimfatanya n’irondo’, ni yo ahanini yatumye amenyekana cyane kuko avugamo ukuntu akiri mu kijandarume yabonaga uburyo bigoye kubona umwanya wo kujya kwirebera umukunzi kubera akazi ko kurara irondo.

Byinshi kuri Mwitenawe Augustin, urabigezwaho n’umuhungu we Niyigena Mwite Louis, mu kiganiro Nyiringanzo kuri YouTube ya KT Radio:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka