Amateka ya Mukankuranga Marie Jeanne (Mariya Yohana) wamamaye mu ndirimbo ‘Intsinzi’

Umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne bakunze kwita Mariya Yohana, ni umwe mu Banyarwanda bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse na we ubwe akaba yari afite abana bagiye ku rugamba nyirizina guhera mu ntangiriro za (1987-1990), kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi zikanabohora u Rwanda.

Mariya Yohana
Mariya Yohana

Uyu mubyeyi w’imyaka 78 yavutse mu 1943 ahahoze ari muri Perefegitura ka Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Hari benshi (nanjye ndimo), twari tuzi ko izina Mariya Yohana ari agahimbano ko mu bwana cyangwa kubera umwuga w’ubuhanzi, ariko ubusanzwe ni izina rye bavuga mu Kinyarwanda nk’uko Mariya Yohana abyivugira.

Uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, Mukankuranga Marie Jeanne yarunyujije mu bikorwa byinshi by’ubwitange ariko we akagira umwihariko wo kubishyira no mu nganzo yo kuririmba indirimbo zakanguriraga Abanyarwanda guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo ku gihugu, ku muco, ku rurimi no ku buzima bwacyo.

Imwe mu ndirimbo ze nyinshi kandi nziza zakoze akazi gakomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ni Intsinzi yahogoje amahanga kuko na n’ubu iracyaririmbwa mu bikorwa byinshi biba birimo gahunda zijyanye n’intsinzi.

Kugira ngo ubashe kumenya amateka ya Mariya Yohana yose uko yakabaye, keretse gufata umwanya ukamwiyumvira ubwe, muri iki kiganiro Nyiringanzo cya KT Radio:

Reba hano aho abaturage baririmbana na Mariya Yohana indirimbo ‘Intsinzi’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

TUZAKWIGIRAHO PEE

NDAGIJIMANA MARTIN yanditse ku itariki ya: 2-07-2022  →  Musubize

WARAKOTANYE IMANA IZAGUHE ITARA RIHORA RYAKA IWAWE AMEN.

NDAGIJIMANA MARTIN yanditse ku itariki ya: 2-07-2022  →  Musubize

Umubyeyi wacu yahimbye indirimbo itsinzi" yatumaga inkotanyi iteka ryose zitahana itsinzi ku rugamba.
Mubyeyi mwiza kandi nkunda cyane ndakwemera cyane

Twahirwa yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Umubyeyi wacu yahimbye indirimbo itsinzi" yatumaga inkotanyi iteka ryose zitahana itsinzi ku rugamba.
Mubyeyi mwiza kandi nkunda cyane ndakwemera cyane

Twahirwa yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka