Amateka ya Habarurema Manasseh waririmbye ‘Esiteri’ kuri Noheli yo mu 1989

Habaruremana Manasseh utakiri kuri iyi si, ni we waririmbye indirimbo yitwa ‘Esiteri mwana wanshavuje’ benshi bakunze kwita ‘ku gicamunsi cya Noheli’.

Havugimana Janvier, murumuna wa Habarurema Manasseh
Havugimana Janvier, murumuna wa Habarurema Manasseh

Umuvandimwe we bahuje nyina Havugimana Janvier na we w’umucuranzi, avuga ko Manasseh yasize indirimbo nyinshi kuri Radiyo Rwanda zirimo: Ikirezi (ivuga ibyiza by’u Rwanda), Umukobwa ni nyampinga, n’iyitwa umugabo bihemu (ivuga ibyamubayeho), ariko zo ntizamenyekanye cyane nka ‘Esiteri’.

Muri izo ndirimbo zose Havugimana ni we wavuzaga ingoma bari barikoreye mu bikombe bya Nido n’amashashi, Manasseh akaba yaravuzaga gitari yibarije ubwe.

Havugimana avuga ko Manasseh yagiye ahunze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba bakeka ko yaguye mu buhungiro kuko kuva ubwo batongeye kumubona.

Habarurema Manasseh wavutse mu 1967 ntiyigeze agira amahirwe yo kwiga, habe n’amashuri abanza ariko ngo yari azi gusoma no kwandika, akavuza gitari mu rwego rwo hejuru, kandi ibyo byose yabikoraga afite uburwayi bw’amaso kuko yabonaga ku manywa byagera nijoro ntabone.

Indirimbo ‘Esiteri mwana wanshavuje’ benshi bajya bibwira ko yayiririmbiye umukobwa yakunze, ariko Havugimana avuga ko we na Manasseh bayiririmbiye akana gato basanze mu rugo rwari rwabatumiye kuri Noheli mu 1989, ako kana kakabakunda cyane.

Amateka maremare ya Manasseh, yakurikire muri iki kiganiro:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka