Amateka ya Boney M n’indirimbo ya Noheli ‘Mary’s Boy Child’ isobanuye

Imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane zo kwizihiza umunsi w’ivuka rya Yezu Kirisitu cyangwa Yesu Kristo, ni iyitwa Mary’s Boy Child yahimbwe n’itsinda ryo mu Budage ryitwaga Boney M ryamamaye cyane mu myaka ya za 1980.

Boney M
Boney M

Ni itsinda ryashyizweho n’abirabura bane (4) babaga mu Budage, barimo Bobby Farrell, warangwaga n’umusatsi mwinshi cyane ku buryo mu gihe cye na nyuma yaho, mu Rwanda umuntu waterekaga umusatsi ukaba mwinshi bavugaga ko yasokoje Boney M insokozo Nyafurika ubusazwe yitwa Afro.

Bobby Farrell witabye Imana tariki 30 Ukuboza 2010, akomoka mu mujyi wa Aruban muri San Nicolas mu birwa bya Caribbean akaba yari afite n’ubwenegihugu bw’Ubudage. Yamamaye cyane kubera uburyo yabyinaga n’imbaraga nyinshi yikanashura, akagira n’ijwi rinini wumvaga ko rituraka mu gituza cy’umugabo koko.

Abagore batatu bafatanyije nawe gushyiraho Boney M ni: Elizabeth Rebecca Mitchell na Marcia Barrett bakomoka muri Jamaica bakagira ubwenegihugu bw’Abongereza, na Maizie Ursula Williams ukomoka ku kirwa cya Montserrat kiyoborwa n’Ubwongereza.

Bose baracyariho ariko Boney M yasenyutse mu 1988 abari bayigize batangira kujya bakora ibitaramo buri muntu ku ruhande rwe bari kumwe n’abandi bahanzi bashya.

Umudage witwa Frank Farian, ni we wandikiraga Boney M indirimbo akanabatunganyiriza injyana (producer). Nyuma yo gusenyuka kwa Boney M, yakoranye n’itsinda rya Milli Vanilli ryo mu mujyi wa Munich mu Budage kugeza mu 1998.

Aya matsinda yombi byaje kumenyekana ko abagaragaraga imbere atari bo baririmbaga, ahubwo byose ngo byakorwaga na producer wabo Frank Farian yifashishije amajwi y’abandi bantu (playback), ari yo ntandaro yo gusenyuka nyuma y’uko bimenyekanye. Bonney M (1974-1988), Milli Vanilli (1988-1998).

Dore indirimbo Mary’s Boy Child isobanuye mu Kinyarwanda:

Umwana w’umuhungu wa Mariya

Umwana w’umuhungu wa Mariya Yezu Kirisitu
Yavutse kuri Noheli
Kandi umuntu azabaho iteka
Kubera umunsi wa Noheli

Kera cyane i Betelehemu (Bethlehem)
Nk’uko Bibiliya ibivuga
Umwana w’umuhungu wa Mariya
Yezu Kirisitu
Yaravutse kuri Noheli

Nimwumve abamalayika baririmba
Ko umwami yavutse
Kandi umuntu azabaho iteka
Kubera umunsi wa Noheli

Umwana w’umuhungu wa Mariya
Yezu Kirisitu
Yaravutse kuri Noheli

Abashumba na bo
Baragendaga ari ninjoro
Babona inyenyeri idasanzwe ishashagirana
Bumva abaririmbyi baririmba indirimbo ivugira kure

Nimwumve abamalayika bararirimba
Ko umwami yavutse kandi umuntu azabaho iteka
Kubera umunsi wa Noheli
Mu kanya gato isi yuzura urumuri
Inzongera zose zirirangira

Hari amarira n’ibitwenge by’umunezero
Abantu bose bavugira hejuru bati
Buri wese amenye ko hari icyizere cy’amahoro kuri twese

Yozefu n’umugore we Mariya
Bajya i Betelehemu (Bethlehem) muri iryo joro
Bahageze babura aho bibarukira umwana
Nta hantu na hamwe babonaga

Ni uko babona ikiraro kiri cyonyine
Harimo umuvure inka zariragamo
Aho ni ho umwana w’umuhungu wa Mariya yavukiye

Nyagasani wohereje umwana wawe kuducungura
Nyagasani waratwihaye wowe ubwawe
Nyagasani ntituzongera kubohwa n’icyaha
Kandi urukundo ruzongera rwimikwe

Nyagasani, bari barihebye none baramubonye
Nyagasani, atamirije ikamba ry’urumuri rusa na zahabu
Nyagasani baraza baramukikiza
Kugira ngo bamubone maze bamusingize

Uyu munsi uzabaho iteka ryose
Shimwa nyagasani
Babanje gushidikanya
Ni we kuri ibihe byose
Ese ni iki bamenye kuri wowe
Shimwa nyagasani
Bari baratakaye udahari, bari bagukeneye bikomeye

Shimwa nyagasani
Turaramya umwana wawe
Ni imana yigize umuntu

Ni ibyishimo bihebuje
Shimwa nyagasani, ni uw’agahebuzo
Ntibari bazi ibyo bafite kugeza igihe izuba ryamanukaga

Nyagasani (shimwa Nyagasani)
Watwoherereje umwana wawe kuducungura
Nyagasani (uyu munsi uzabaho iteka ryose)
Waratwihaye wowe ubwawe
Nyagasani (ngaho shimwa Nyagasani)

Reba indirimbo Mary’s Boy Child ya Boney M.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Marcellin ndakwemera cyane komeza kugubwa neza.Noël nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023 kubantu Bose!!

David yanditse ku itariki ya: 24-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka