Amateka y’umuhanzi Ufiteyezu Blaise akaba se wa DJ Marechal De Gaulle
Nyakwigendera Ufiteyezu Blaise yari umuhanzi n’umuririmbyi wakoze muri Minisiteri y’Ubuzima no muri Ambasade y’Abarundi, mbere yo kwamburwa ubuzima mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ufiteyezu Yamenyekanye mu ndirimbo zigisha Abanyarwanda kwirinda indwara, harimo iyo yise Sante Pubulika uragahoraho (Santé Publique) na Marariya yaransabitse, zombi zakoreshejwe igihe kirekire mu biganiro by’ubuzima byatambukaga kuri radiyo Rwanda, ariko afite n’izindi nyinshi yasize zitigeze zishyirwa ahagaragara.
Ufiteyezu akomoka ahahoze ari muri komine Mukura, Perefegitura ya Butare ku musozi witwaga i Nyanza ya Kabuga mu 1935 ; ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo akarere ka Huye, umurenge wa Ngoma.
Mushiki wa Ufiteyezu, Niwewokugirwa Ancilla Aisha watuganiriye ku buzima bwe mu kiganiro Nyiringanzo yatubwiye ko batakuriye ku ivuko kuko bahunze ubugizi bwa nabi bwakorerwaga Abatutsi guhera mu 1959.
Bahunze intatane mu 1963, bamwe barimo Ufiteyezu Blaise bahungira i Burundi, abandi leta ya Kayibanda iburiza amakamyo ya gisirikare ibajyana mu Bugesera aho babaye mu buzima bubi cyane hamwe n’abandi Batutsi biganjemo abaturutse mu Ruhengeri.
Niwewokugirwa akomeza avuga ko baje kongera guhura na Ufiteyezu mu 1965 kuko we yaje kugaruka mu Rwanda abona akazi i Kigali hanyuma atangira gushakisha umuryango we ku bw’amahirwe asanga benshi bakiriho, bamwe baza i Kigali abandi baguma mu Bugesera, ubuzima burakomeza ariko benshi baza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi na Ufiteyezu Blaise agenda asize abana batanu n’uwo bashakanye waje kwitaba Imana nyuma.
Yashakanye na Mukantabana Umuraza Donatille, batura ku Mumena mu Mujyi wa Kigali aho babyaranye abana batanu barimo imfura yabo Ufiteyezu Mbyayingabo De Gaulle uzwi ku izina rya DJ Marechal De Gaulle nawe afite amateka akomeye muri muzika. Yacuranze muri orchestre Les 8 Anges no muri orchestre Ingeri, ubu ni DJ w’umwuga ariko akabifatanya no kuririmba no gucurunga aho aba mu Bubiligi.
Nyirasenge wa DJ De Gaulle, Niwewokugirwa avuga ko musaza we yahimbye indirimbo nyinshi atigeze ashyira kuri radiyo, ariko afite gahunda yo gusigasira ibihangano bye afatanyije na De Gaulle.
Aragira ati «Mbere ya za 70 na kangahe ni bwo yari afite umutima wo guhanga ariko ibihangano bye birahari byinshi cyane, De Gaulle twavuganye ko nzazimwigisha akazisubiramo. Yasize indirimbo nyinshi kuri kasete ariko nyuma ya Jenoside nta kintu na kimwe twasanze mu nzu gusa zose ndazizi mu mutwe».
Niwewokugirwa Ancilla Aisha, yanaduhishuriye ko indirimbo Ancilla ya orchestre Les Citadins ari we bayihimbiye atabizi aza kubimenya nyuma.
Kurikira ikiganiro cyose hano:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|