Amateka y’umuhanzi Nzobonimana François (Franco) benshi batekereza ko ari Umunyarwanda

Nzobonimana François wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Franco mu ndirimbo nka ‘Brigitte’, ‘Amabaruwa’, ‘Umuhinzi nyakuri’, ‘Nta mpuhwe ukigira’, ‘Manyinya’ n’izindi…akomoka mu Burundi ariko yageze mu Rwanda mu 1972 ahunze imidugararo n’intambara byari muri icyo gihugu, ageze mu Rwanda yifatanya na bagenzi be bashyiraho orchestre ‘Les Fellows’.

Franco
Franco

Mu bo bazanye mu Rwanda icyo gihe harimo undi Murundi witwa Nikiza David (Niki Dave) watabarutse mu 1992. Nikiza yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda no mu Burundi zirimo ‘Amosozi y’urukundo’ (yasubiwemo na Kidumu), ‘Iyoba nosubiye’, ‘Umugore w’ubu ni temba ntereke’.

Franco arangije kwiga amashuri yisumbuye, yakurikiye ibigendanye na Tekinike ahitwa i Bubanza mu Burundi, hanyuma bageze mu Rwanda batangiza ‘Les Fellows’ mu 1973 hashize imyaka mike berekeza i Nairobi muri Kenya bashinga orchestre ‘Amabano’, ariko bamwe muri bo baza gusubira mu Burundi Franco agaruka mu Rwanda asubizaho ‘Les Fellows’ ari nabwo bahimbye indirimbo nka ‘Marcelline’, ‘Brigitte’ n’izindi zakanyujijeho.

Orchestre ‘Les Fellows’ yabayeho irakomera ndetse irakundwa cyane, ariko kubera ibibazo binyuranye yaje gusenyuka ihinduka ‘Malayika’ yaririmbye indirimbo nka ‘Subira ku isoko’, ‘Bea’, kunda umuturanyi wawe’, kandi zose mu ijwi rya Franco wanacurangaga gitari y’umuyugiri (solo).

Albert Kulu, umwe mu bana ba Franco, yaganiriye na KT Radio ku mateka ya se
Albert Kulu, umwe mu bana ba Franco, yaganiriye na KT Radio ku mateka ya se

‘Malayika’ na yo yaje gusenyuka Franco ajya mu zindi zirimo iyitwaga ‘Intore’ yaririmbye ‘Dukunde ababyeyi bacu’, ‘Twihatire kumenya imyuga’, ‘Impamvu ingana ururo’, hanyuma aza kujya no mu yitwaga ‘Sora’ yabagamo Ngarambe François (umwana ni umutware) na nyakwigendera Uwizeye John (Umugaragu w’urukundo).

Mu ndirimbo za orchestre ‘Sora’ zamenyekanye cyane harimo iyitwa ‘Ku gasozi ka rusororo’ ariko Franco yavuzaga gitari solo gusa.

Usibye gucuranga no kuririmba, nyakwigendera Nzobonimana François (Franco) yakoze no muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) mu mirimo ya tekinike.

Kabera Rukwata Shafi (Chaka) wabanye cyane na Franco, na we yagize icyo amuvugaho
Kabera Rukwata Shafi (Chaka) wabanye cyane na Franco, na we yagize icyo amuvugaho

Indirimbo ‘Umuhinzi nyakuri’ yayihimbye wenyine ariko aherekezwa na ‘Les Fellows’ mu marushanwa yateguwe na MINAGRI mu 1987 kuri St André yegukana umwanya wa mbere. Nzobonimana François (Franco) n’uwo bashakanye (Nyiramabigibigi Bernadette) bombi ntibakiriho, ariko basize abana batatu barimo imfura yabo Albert Kulu (Mbabura) na we w’umuhanzi, Albertine, na Robert (witabye Imana).

Aya mateka yose twayabwiwe na Albert Kulu mu kiganiro Nyiringanzo afatanyije na Kabera Rukwata Shafi, umuhanzi w’umunyamakuru uzwi ku izina rya Chaka Rukwata, uyu akaba azi andi mateka yisumbuyeho nk’umuntu wabanye na Franco kugeza atabarutse mu 1989. Gusa bombi bahuriza ku kuba batumva impamvu hari abantu bashyizeho orchestre bakayita ‘Les Fellows’ mu buryo budasobanutse.

Ikiganiro kirambuye:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka