Amateka y’umuhanzi Bureke Marcellin wabaye umukomando yavamo akaba umunyamakuru

Umuhanzi Bureke Marcellin yavukiye muri Komini Cyungo mu Miyove ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, avuka ku mubyeyi w’umucuruzi wakoreraga hagati y’u Rwanda na Uganda ahagana mu 1950.

Bureke Marcellin avuka mu 1956 ise yari yagiye kurangura muri Uganda, agarutse asanga umubyeyi yibarutse umwana w’umuhungu ahita amwita ‘Break’ bisobanura ikiruhuko.

Bureke Marcellin avuga ko se yamwise atyo, ashaka kubwira umubyeyi ko igihe kigeze ngo aruhuke, ariko nyuma baza gusanga ibyiza ari uko izina rye bajya barivuga mu Kinyarwanda birangira ‘Break’ rihindutse ‘Bureke’.

Mbere yo kuba umuhanzi, Bureke yize amasomo ya gikomomando (commando) mu gisirikare ahitwa Katakori muri Zaire (DRC), avayo agaruka mu Rwanda yiga iby’ubucungamutungo ari na byo yakoraga mu gisirikare kugeza mu 1982; avamo afite ipeti rya kaporali (caporal) ajya gukora muri Mironko Motors, igice cy’uruganda rwa Mironko Plastic Industries cyatumizaga imodoka za Rada Niva.

Avuye kwa Mironko, yagiye gukora mu kigo cyari gishinzwe amatangazo ya Leta kitwaga ORINFOR icyo gihe, akora akazi ko kwandika amakuru mu Mvaho no muri ‘La Relève’ nyuma yo kwiga kwandikisha mudasobwa mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Ibyo byose Bureke Marcellin yabikoze asanzwe afite n’impano y’ubuhanzi, kuko afite n’izo yahimbye mu 1982, na n’ubu akaba akiri mu mwuga w’ubuhanzi no kwigisha umuziki nyuma yo kuva mu kazi kagendanye n’ibyo yize.

Mu ndirimbo ze za mbere zageze kuri Radiyo Rwanda harimo iyitwa ‘Josephine’ yahimbiye umukobwa yakunze bahuriye mu bitaro bya Kigali bombi barwaje abantu. Hari n’indi yamenyekanye cyane yitwa ‘Kuki ntababara’

Ni amateka maremare ushobora gukurikira muri iki kiganiro Nyiringanzo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka