Amasezerano yanjye 80% ntiyubahirijwe, The Mane izajye mu rukiko tuburane - Safi

Umuhanzi Safi Niyibikora uyu munsi uzwi mu muziki nka Safi Madiba, yavuze ko mu byatumye ava mu nzu y’umuziki ya The Mane, ari uko amasezerano ye yari akomeje kutubahirizwa ku ruhande rwa The Mane, ibi akavuga ko atari gukomeza kubyihanganira kuko na we yagombaga kurengera izina rye amaze kubaka mu muziki.

Mu kiganiro Samedi Détente cya Radio Rwanda, Safi yabwiye umunyamakuru ko amasezerano yagiranye na The Mane atubahirijwe ku kigero cya 80%.

Yagize ati: “Mu masezerano, harimo ko nta muhanzi mushya ugomba kwinjizwa muri Label ntabimenyeshejwe. Ariko abinjiyemo bose, sinzi uko baje. Ibi kandi nabishyize mu masezerano kuko nshaka kurengera izina ryanjye. Ibi ntibyubahirijwe”.

Ku birebana no kumenya uwishe amasezerano, Safi yavuze ko bikemurwa n’urukiko, ntibikorwa n’umuntu ku giti cye. Yavuze ati: “Iyo wumva warenganyijwe, ujya mu rukiko ukerekana uko amasezerano yari ateye ku ruhande rwawe, nanjye nkazana ayanjye, umucamanza ni we ufata icyemezo bitewe n’ibyo abonye mwari mwumvikanye mu masezerano”.

Ubuyobozi bwa The Mane, bwari bufitanye amasezerano na Safi guhera muri 2016, bwumvikanye mu itangazamakuru bumushinja kwangiza amasezerano, bunasohora ibaruwa bumenyesha abanyamakuru n’abandi bacuranga imiziki ko umuhanzi Safi Madiba atemerewe gukoresha indirimbo zose yakoreye muri The Mane harimo indirimbo nka Kontwari, Kimwe Kimwe, igifungo, My Hero, Good Morning, Ina Million ndetse na Original. Ku wa 19 Ukuboza 2019, Safi Madiba yagiye ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) yandikisha izo ndirimbo zose, kuri ubu zikaba ari ize ku buryo bwemewe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka