Amarozi ngo si yo yasenye Just Family

Nyuma yo kongera kugaruka mu muziki, Just Family ihora ihindagurika ikanasenyuka kenshi, riravuga ko ku nshuri iheruka abarigize bashwanye kubera amafaranga bakoreye muri Guma Guma bananiwe kugabana, atari amarozi nk’uko byavuzwe.

Itsinda Just family uko risenyuka kenshi ni nako ryongera rikihuza
Itsinda Just family uko risenyuka kenshi ni nako ryongera rikihuza

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2018, nibwo mu buryo butunguranye umusore witwa Chris wari umaze imyaka ibiri gusa muri iri tsinda yavuze ko asezeye burundu muri Just Family.

Ibya Just Family ivuguruye bijya kuba bibi, muri Guma Guma ya 2018, itsinda ryatekereje kugarura Cradja rikoresheje amafaranga bahabwaga na Bralirwa. Aya mafaranga yarimo ayari gufasha Cradja kwitegura n’itike y’indege imuvana muri Afrika y’epfo imugeza i Kigali.

Bahati wari imbere mu kuzana Cradja, yatubwiye ko byahungabanyije cyane Chris kuburyo ngo hari inshuti ze zatangiye kumubwira ko Cradja naza bazahita bamwirukana byanze bikunze, kuko n’ubundi Atari mu batangiye itsinda.

Gutekereza ko ashobora kwirukanwa mu itsinda, byatumye Chris atangira kugira imyitwarire idasanzwe yo kutizera bagenzi be mu itsinda. Mu kiganiro uyu Chris yigeze kugirana na Isango Star, yavuze ko we impamvu yavuye mu itsinda ari uko Bahati yashakaga gusubiza itsinda mu bapfumu, we agahitamo kuvamo kuko atemeraga kugendera muri iyo migenzo.

Mu kiganiro Boda To Doda kuri KT Radio, twabajije Bahati icyatumye Chris ashoka muri Just Family avuga ko iby’amarozi n’abapfumu ari urwitwazo yakoze kuko yari abizi ko byigeze kumuvugwaho mu minsi yashize.

Ngo yumvaga ko bizaba iturufu ryiza naramuka agaruye iyi ngingo mu itangazamakuru. Bahati agaragaza Chris nk’umuntu wananije itsinda mu minsi ya nyuma y’irushanwa rya Guma Guma kugeza ubwo abasaba ikiguzi cy’ibihumbi 800 by’amanyarwanda kugira ngo aririmbe mu bitaramo bitatu bya nyuma.

Bahati agira ati “Twari turimo twitegura ibitaramo bya Huye, Gisenyi na Kigali, turi mu nama y’itsinda twumva umusore aratubwiye ngo mugimba kumpa ibihumbi 800 kugira ngo ndirimbe muri ibi bitaramo, mutabimpaye ntabwo nzaririmba”.

Bahati avuga ko byabaye birebire bibaza impamvu itumye umuntu baririmbana, basangiye amafaranga yose bahembwe asubira inyuma akabasaba n’umushahara barumirwa.

Kubera ko bashakaga kurangiza mu irushanwa, bahisemo gufata ku mafaranga y’umushahara w’ukwezi kibanziriza ukwa nyuma, bamusinyira sheke y’ibihumbi 800, bo basigarana ibihumbi 700 ari babiri.

Bahati avuga ko Chris yakoze amanyanga akanahembesha ukwezi kwa nyuma abinyujije mu mpapuro mpimbano yanditse avuga ko Just Family ikeneye amafaranga byihutirwa, ahembesha amafaranga yose y’ukwezi kwa nyuma, bagiye guhembwa Babura amafaranga yabo.

Ku rundi ruhande ariko, muri Nzeli ubwo Chris yari i Dubai, yanditse ku rukuta rwe rwa facebook, avuga ko yavuye mu itsinda kubera ibyo yitaga amanyanga ya Bahati kuko yatanze sheke itazigamiye kuri Bagenzi Bernard wabatunganyirizaga indirimbo kandi bari baramuhaye amafaranga yo kumwishyura.

Chris icyo gihe yavugaga ko itsinda ryananiwe kwishyura amadeni rifitiye abantu kubera ko Bahati wari ushinzwe kubishyura yagiye akoresha amafaranga y’itsinda mu buryo butumvikanyweho.

Tubajije Bahati nib anta ruhare yagize kugirangi itsinda ryinjire muri ibi bibazo byatumye Chris agenda, yaragize ati “Chris aho ari ubu anyumve… yafashe amafaranga yose y’itsinda ayajyana Dubai kuko yakekaga ko Cradja naza tuzahita tumwirukana kandi twari no gukora turi bane kuko na Cradja yari abizi”

Just Family ubu ni itsinda ryongeye kugaruka mu muziki nyuma y’amezi arenga atandatu ntawo muri iri tsinda ukoma. Ni itsinda ryatangiye kuzamo ibibazo mu ntangiriro za 2013 ubwo Kim Kizito yasezeraga muri iri tsinda kuko yavugaga ko abarigize ari umutwaro kuri we.

Ryongeye guhura n’ibibazo muri 2014 ubwo Bahati yavugaga ko arisezeyemo yerekeza mu mwuga wa Cinema no kuririmba indirimbo ziririmbirwa Imana, Shema Jimmy we yerekeza Uganda naho Cradja afata rutema ikirere ajya gushaka ubuzima muri Afurika y’epfo. Kugaruka kwa Cradja usa n’uyoboye abandi mu miririmbire, nibyo byongeye kuzamura itsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka