Amanota abahanzi bari muri PGGSS 2 bagize yashyizwe ahagaragara
East African Promotors na Bralirwa, tariki 09/07/2012, batangaje amanota abahanzi bari muri PGGSS 2 bagiye bagira mu rwego rwo kumara Abanyarwanda impungenge.
Ibi byabaye nyuma y’uko hagaragajwe impungenge nyinshi ku bijyanye n’uburyo abahanzi batorerwa gukomeza abandi bagasezererwa.
Nubwo izi mpungenge zari zimaze iminsi zihari, zahawe ingufu n’uko tariki 07/07/2012 ubwo hari butangazwe abahanzi batatu basezerewe mu marushanwa ya PGGSS2 byagaragaye ko bamwe mu bantu bakurikirana ibya muzika bari bazi abahanzi bari buvemo na mbere y’uko batangazwa.
Ibi byaragaragajwe cyane cyane n’umusore witwa Kalisa John uzwi ku izina rya Kjohn ubwo yandikaga ku rubuga rwe rwa facebook amazina y’abahanzi bari busezererwe.
Nubwo ariwe watinyutse kubigaragaza akabyandika aho bose bashobora kubibona, hari abandi bagendaga babivuga ariko bakirinda ko byagera kure aribo biturutseho.

Ikindi cyateje impungenge ni uburyo abantu bamwe bakomeza kuvuga ko PGGSS 2 izegukanwa na Knowless kandi bakaba baratangiye kubivuga yewe basa n’ababihamya mu gihe amarushanwa ya PGGSS 2 yari ataramara igihe atangiye.
Abantu kandi bakomeje kuvuga ko PGGSS 2 izegukanywa n’umukire. Aha baba bashaka kuvuga ko umuhanzi ufite amafaranga menshi agurira abantu ngo bamutore ariko nk’uko imibare ibigaragaza, abatora ni bacye ku buryo amafranga amaze kugenda ku bahanzi bagize amanota menshi ari amafranga atari menshi.
Ibi byerekena ko iyo abahanzi baza kugurira abantu ngo babatore bari gukoresha ayo bahembwa muri PGGSS2 ariko ayakoreshejwe mu gutora ni make cyane. Ngo nubwo umuhanzi yaba yaratanze Me2U nk’uko bivugwa kuri bamwe, amafranga yatanze ntiyari ari menshi cyane ku buryo bagenzi be bayabuze bityo ngo kwitwaza ko PGGSS 2 yaba iri mu maboko y’umukire biveho.
Abanyamakuru bagaragaje impungenge babaza abategura PGGSS 2 icyizere bafite cy’uko nta muntu wabasha kubinjirira ngo abe yamenya uburyo amatora akorwa bityo ngo abe yanabyivagamo bikaba aribyo ntandaro y’ibiri kugenda bivugwa hirya no hino.
Abanyamakuru basobanuriwe ko PWC ariyo ibikurikirana kandi ko bizeye neza ko nta muntu wabinjiriye dore ko uburyo (systeme) bukoreshwa mu gukusanya no kubara amajwi ari uburyo bwihariye kandi budashobora kwivangwamo n’undi muntu.

Abahanzi basigaye muri PGGSS 2: Knowless, King James, Jay Polly, Young Grace bari bahari bose bahakana ibibavugwaho ko bagurira abantu Me2U ngo babatore n’ibindi.
Jay Polly yasabye abategura PGGSS 2 kumanuka ku kibuga (terrain) bakajya kwirebera niba ibivugwa atari ukuri. Yahakanye ko ntabyo kugura Me2U akora ariko avuga ko agenda yumva hirya no hino ko bagenzi be basigaranye mu irushanwa bo babikora.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
king turamwemera
njye ndabona king bamujyanye igikombe
njye mbona jay akinjyanye