(Amafoto+Video): Imibereho ya Kina Music muri #GumaMuRugo
Muri gahunda yo kuguma mu rugo abantu birinda icyorezo cya Coronavirus, ntibivuga ko akazi gahagaze, ku bahanzi ni umwanya wo gukora bakanashyira ibindi bihangano hanze. Kigali Today yasuye abagize inzu y’umuziki ya ‘Kina Music’ irimo Ishimwe Clement ari na we uyiyobora, Knowless, Platini, Igor Mabano ndetse na Nel Ngabo.

Muri ibi bihe bahisemo kubana ngo bahuze imbaraga bakorere hamwe, nkuko Ishimwe Clement abivuga.
Ati “Nubwo tudasohoka ariko turakora, turabana tuba turi gukora ku ndirimbo. Kuko ibi bihe nibirangira tuzashyira indirimbo hanze na mbere y’uko birangira tuzatangira kuzisohora”.
Igor Mabano we, umwanya munini akunda kuba ari muri studio kuko adakunda kureba filime.

Ati “Icyo nabonye ni uko no kuri telefone ushobora gukoresha application zikora umuziki mu gihe utageze muri studio”.
Kuri Nel Ngabo, ni amahirwe kuko akora kurusha, ati “Hari abandi bahanzi badafite ukuntu bagera kuri studio ariko amahirwe ni uko iri hafi yanjye. Uko ngize igitekerezo ndaza nkagikora”.
Platini we icyo byamufashije ni ukuruhuka kuko nta mwanya yabiboneraga, akagira ati “Kuririmba mfite depo (ububiko), njye nashakaga kuruhuka mu mutwe. Imyaka icumi uririmba na studio, ubu ndaruhutse ariko studio ngeramo”.
Bagiriye inama abantu zo gukomeza gukurikiza amabwiriza kuko atari igihano, ahubwo kuguma mu rugo ari bwo buryo bwo kwirinda.
Andi mafoto ya Kina Music muri ibi bihe


















Amafoto: Plaisir Muzogeye
Video:Richard Kwizera
Ushaka kureba andi mafoto menshi y’imibereho ya Kina Music muri #GumaMuRugo, kanda HANO
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkunda ibikorwa byanyu nifuza Kubasura aho mukorera mu inama yu ukuntu natangira gushyira hanze umuziki gakondo wanjye ndabashimiye mumfashije mwampa number yanyu iyange ni 0781111308
Ariko ubanza BUTERA afuha. Kuki nta undi muntukazi uba muri kina music?
Murahoneza nange ndabakurikirana umunsikuwundi ese nabasaba ko mwampuza kumurongo na kina music ko nange nifuza gukora umuziki number yange ni 0784995385 mumpfashe mubikore murakoze ndabakunda change!
Kbsa congs kuri Knowless na clément this is a good team kbsa