Amafoto: Tukwibutse bimwe mu bihe byaranze Primus Guma Guma Super Star

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ni kimwe mu bikorwa binini bya muzika byahuje abahanzi nyarwanda n’abafana babo, baryoherwa n’ibihe byo kuzenguruka intara zose z’igihugu.

Guma Guma Guma ya mbere 2011, Rafiki yari inkingi ya mwamba mu muziki
Guma Guma Guma ya mbere 2011, Rafiki yari inkingi ya mwamba mu muziki

Uretse kuba byari ubunararibonye bwiza ku muhanzi, iyo usubiye inyuma kuri buri muhanzi ubona ko byari ibihe bitoroshye ugendeye ku kuntu umuhanzi yagaragariraga amaso, ubwoko bw’imyambaro yari igezweho icyo gihe, no kuba benshi bari bakiri bato mu myaka, ni urwibutso benshi bazasigarana mu mwuga wo kuririmba.

Twahisemo kubereka amwe mu mafoto y’ibikorwa bya Primus Guma Guma Super Star mu myaka itandukanye, uhereye muri 2011.

Amafoto:

2013, Jay Polly ni we watwaye Guma Guma, ahembwa na Joseph Habineza wari Ministre w'Umuco na Siporo icyo gihe
2013, Jay Polly ni we watwaye Guma Guma, ahembwa na Joseph Habineza wari Ministre w’Umuco na Siporo icyo gihe
Ku rubyiniro Senderi yarapfukamaga agasenga asaba Imana ko yamufasha agakomeza
Ku rubyiniro Senderi yarapfukamaga agasenga asaba Imana ko yamufasha agakomeza
Ijonjora rusange, Makonikoshwa ntiyigeze yibonamo
Ijonjora rusange, Makonikoshwa ntiyigeze yibonamo
Ibyapa byo ku muhanda ni uko byabaga bimeze
Ibyapa byo ku muhanda ni uko byabaga bimeze
2014 ubwo Active yari ije mu irushanwa bwa mbere
2014 ubwo Active yari ije mu irushanwa bwa mbere
Bruce Melodie yari akiri umuririmbyi ufasha abandi 2011-2012
Bruce Melodie yari akiri umuririmbyi ufasha abandi 2011-2012
Bakoraga n'ibikorwa byo gufasha abatishoboye. TMC ni uko yanganaga
Bakoraga n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye. TMC ni uko yanganaga
Buri muhanzi yabaga ategerezanyine ubwoba, kumenya niba akomeza cyangwa asezererwa
Buri muhanzi yabaga ategerezanyine ubwoba, kumenya niba akomeza cyangwa asezererwa
Emmy mu bikorwa byo gusura abana
Emmy mu bikorwa byo gusura abana
Ishimwe ryo kwitabira Guma Guma
Ishimwe ryo kwitabira Guma Guma
Abashyushyarugamba (MCs) ba Guma Guma, Anita, Arthur na MC Tino
Abashyushyarugamba (MCs) ba Guma Guma, Anita, Arthur na MC Tino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka