Alyn Sano yasohoye indirimbo nshya yise ‘Perimana’

Mu mvugo y’ubu gushyira hanze indirimbo nshya babyita ‘gukubita hanze cyangwa hasi umuzigo’, Alyn Sano akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Perimana’, nyuma y’indirimbo ‘Amabara’ yari imaze iminsi ashyize hanze.

Perimana ya Alyn igiye hanze isaba abakundana kurambana
Perimana ya Alyn igiye hanze isaba abakundana kurambana

Indirimbo amabara yari yayikoranye na Bushali, Marina na Amalon akaba ahise ashyira hanze indi vuba cyane.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Alyn Sano yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka guha ubutuma abantu bose bakundana, kwibuka ko urukundo ruryoha kandi rugashimisha ari urukundo rwo kurambana.

Yagize ati “Ni byiza kubwira uwo mukundana ko muzarambana, mwene urwo rukundo ni rwo rwa nyarwo nubwo rwagira ibyiza n’ibibi, ariko urutajya rucogora ni rwo ruba ruhamye kandi ari urwa nyarwo”.

Iyi ndirimbo n’amashusho yayo yakorewe ku Kimihurura, Alyn Sano akaba avuga ko atazahagarara muri iyi minsi, gusohora indirimbo, kugira ngo abakunzi be bakomeze kuryoherwa n’inganzo ye.

Yagize ati “Ntabwo ngomba guhagarara, ntabwo muzicwa n’irungu, nzajya mbaha indirimbo rwose kandi zikoze neza, ibihe turimo ni umwanya mwiza wo gusabana n’abakunzi bacu mu ngeri zose”.

Uretse indirimbo ‘Amabara’ aheruka gushyira hanze, hari na ‘Kontorora’ imaze iminsi ibica bigacika muri kano karere, ‘Naremewe wowe’ yakunzwe cyane n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

WARAKOZE KUDUKORERA UMUZIC

Ndayizeye yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Iyo ndirimbo ninziza

Tuyizere yanditse ku itariki ya: 27-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka