Alpha Rwirangira aragera i Kigali kuri iki cyumweru
Kabendera Tijara yanditse kurubuga rwa Facebook ko Alpha yamaze gufata indege aza mu Rwanda akaba azahagera kuri iki cyumweru tariki 16/12/2012 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Tijara yagize ati : « Ubu Alpha yuriye indega agaruka mu rwagasabo, Imana imuherekeze azagera i Kanombe ejo ku cyumweru isaa kumi n’ebyiri Imana ibidufashemo imuhe urugendo rwiza! welcome back Alpha »
Biteganyijwe ko Alpha azakora igitaramo cy’abana ku munsi wa Noheli tariki 25.12.2012 guhera ku isaha ya saa munani muri Car Wash naho after party ikabera muri Relax Bar & Restaurant.

Abahanzi bazaza kwifatanya nawe harimo Christopher, Jules Sentore, Charly, Knowless, Jack B, Ellion, Peace n’abandi.
Kwinjira muri iki gitaramo « Alpha Band with families & Coca-cola» kizaba ari umwimerere ni amafranga 4000 mu myanya y’icyubahiro na 2000 ahandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|