Alpha Rwirangira agiye kurongora undi mukobwa utari uwo babyaranye

Umuhanzi Alpha Rwirangira utuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, agiye kurongora Liliane Umuziranenge nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther bakundanye igihe kirekire bakanabyarana ariko bakaza gutandukana muri 2014.

Iby’ubukwe bwa Alpha na Liliane, byamenyekanye bitewe n’imbuga nkoranyambaga zabyutse zishyira hanze urupapuro rw’ubutumire rugaragaza ko ubukwe bwabo buri ku itariki 22 Kanama 2020, bukazabera i Montreal muri Canada.

Urukundo rwa Alpha na Liliane ntabwo rwigeze rumenyekana cyane, uretse gusa inshuti z’aba bombi zari zibizi, gusa mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Alpha yaba agiye gushinga urugo n’umukobwa icyo gihe wari utaramenyekana.

Amakuru yemeza ko bari bateguye gukora ubukwe mu kwezi kwa Gicurasi ariko bigahagarikwa n’icyorezo cya Covid-19, niko kubyimurira muri uku kwezi kwa Munani 2020.

Uretse ubutumire bwagiye hanze, nta yandi makuru Alpha aratangaza, uretse gusa ifoto ye yashyize kuri Instagram yandikaho ati “Love wins” bishatse kuvuga ngo “urukundo ruratsinda”.

Alpha Rwirangira agarutse mu nkuru z’urukundo nyuma y’igihe kirekire Iby’urukundo rwe abigira ibanga, nyuma y’uko yari amaze gutandukana na Miss Esther Uwingabire bakaza gutandukana nabi muri 2015.

Muri Mata mu 2015, Uwingabire Esther wari waratewe inda na Alpha Rwirangira, yibarutse umwana w’umuhungu ariko ajya kubyarira mu gihugu cy’amahanga aho byavuzwe ko yari yaratwawe n’umugabo w’umunyamafaranga bahise banibanira kandi atwite inda ya Alpha Rwirangira.

Alpha yahishwe amakuru y’uko umwana we yavutse, abyumvana abandi bantu, bituma atangaza ko ababaye bidasanzwe ndetse yumva agize igikomere cyo kudasubira mu rukundo.

Inkuru zavugaga ko mu gihe Alpha yari muri Amerika yari yarashakiye Esther inzu yo kubamo mu Karere ka Kicukiro kugira ngo azabyarireyo, akanamuha ibyo yari akeneye byose, kuko yazaga mu Rwanda nibura rimwe cyangwa kabiri mu mwaka gusa.

Umuryango wa Alpha urimo babyara be ngo bazaga kumusura muri iyi nzu bategereje ko azabyara bakamwitaho, nyamara mu buryo batasobanukiwe, Esther yumvikanye avuga ko adashaka kubyarira mu Rwanda, anavuga ko yabonye undi mukunzi mushya wemera kumurongora anatwite inda y’undi musore.

Kuva ubwo, ntabwo Alpha yongeye kumenya amakuru y’uyu mukobwa, uretse gusa ibyo yabwirwaga n’inshuti ze, kuko we atari akimwitaba bikagera aho akanamuhisha numero akoresha.

Alpha Rwirangira
Alpha Rwirangira

Mu kwezi k’Ukuboza kwa 2014 Alpha yumvikanye abwira ikiganiro Salus Relax ko buri uko atekereje urukundo amarira ahita ashoka, avuga ko ababajwe cyane no kuba atazabasha kubona umwana we.

Nyuma y’imyaka itandatu, Alpha agiye gushyingiranwa n’undi mukobwa utazwi cyane mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda gusa amakuru akaba avuga ko aba bombi baba muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UWMUSORE, AZAKORESHE IBISHOBOKA ASHAKISHE UMWANAWE, KUKO,AMUBUZEYABAHOMBYE. MUKOZE

MANDELA_BARABWIRIZA yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Birababaje kwita kumuntu utakwitayeho arko buriya Alpha we Imana imufashije yabona uwo mwana we! Birababaje!

Faida yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka