Aline Gahongayire yahaye imifariso ababyeyi batishoboye bo muri Kimironko
Ababyeyi batishoboye 17 bo muri Kimironko ntibazongera gutaka ko baraye hasi cyangwa ku misambi kuko bahawe imifariso izatuma baryama aheza.

Aline Gahongayire, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana niwe wabahaye iyo mifariso kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Ugushyingo 2017.
Buri mufariso muri iyo yabahaye ugura ibihumbi 30RWf. Arateganya no guha indi mifariso 15 ababyeyi batishoboye bo muri Bumbogo mu Karere ka Gasabo.
Aline avuga ko icyo gikorwa cy’urukundo ari kugikora mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza yamukoreye binajyanye no kumurika “Album” y’indirimbo ze yitwa “New Woman”.
Akomeza avuga ko agiye kuzenguruka u Rwanda amurika iyo “Album”. Aho azajya hose ngo azajya afasha abatishoboye.

Xavela Nyirabagisha, umwe mu bakecuru bahawe umufariso ahamya ko agiye kujya arara heza kuko mbere yari afite umufariso ushaje.
Agira ati “ Ndishimye cyane kuko umufariso nari mfite wari ushaje kandi nawo ni uwo nari narahawe n’abagiraneza.”
Aline Gahongayire agiye kumurika iyo Album mu Rwanda ariko ngo azajya no hanze yi’igihugu kuyimurikira abahatuye mu rwego rwo kubabwiriza ijambo ry’Imana.







Ohereza igitekerezo
|
N’abandi basenga by’ukuri babonereho batange bareke kujya bayajyana gusa mu bitaramo by’abambara ubusa nka ba Joddy boo . Aline thnks a lot
Yesu yaravuze ati:ukuboko kwiburyo nigukora ikintu ukwibumoso ntikukabimenye.Mushiki wacu yakoze neza arikose ingororano zaba arizo gushimwa nabantu kubera ibyo maze kuvuga hejuru?
Yoo nibyo yakoze igikorwa kiza ariko iyo hatazamo kubibwira media....