Aline Gahongayire ashimira Imana ko yataye ibiro hafi 50

Umuhanzi Aline Gahongayire uri kwitegura kumurika umuzingo (Album) w’indirimbo ze yise “New woman”, avuga ko ashimira Imana kuba yarataye ibiro.

Aline Gahongayire agiye kuzenguruka u Rwanda amurika Album y'indirimbo ze
Aline Gahongayire agiye kuzenguruka u Rwanda amurika Album y’indirimbo ze

Aline avuga ko ashimira Imana kuba yaratakaje ibiro 46 mu gihe kitageze ku mwaka. Ibyo ngo byatumye akomeza kugira ubuzima bwiza kurusha mbere agifite ibiro birenga 100.

Ati “Mbere nari mfite ibiro 119 ubu nsigaranye ibiro 73. Ndashima Imana. Nagabanyije kurya ibintu by’ibinure ngabanya kurya imigati, nongera kurya imbuto nkanywa amazi, nkanywa ‘Jus’ z’umwimerere. Iyo wikunze ukiyitaho byose birashoboka”.

Aline, umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana, avuga kandi ko Album y’indirimbo ze agiye kumurika, azayimurika hirya no hino mu gihugu, afasha abatishoboye anabagezaho ubutumwa bw’Imana.

Indirimbo zigize iyo “Album” uko ari 10 ziri mu majwi n’amashusho, zikubiyemo ubuhamya bw’ubuzima bwe, aho ashimira Imana ibyo yamukoreye.

Iyo Album yabanje kuyimurika mu minsi ishize, yatumiye abantu batandukanye b’inshuti ze, barasangira ndetse ababishoboye barayigura.

Agira ati “Nari natumiye abantu b’inshuti, ni mama wari umuterankunga wanjye, nta mafaranga yakwaga kuri uwo munsi, uwashakaga kugura kuri album yarayiguze.”

Akomeza agira ati “Ubu ngiye kuzengura intara zose z’u Rwanda murika album yanjye ariko nafasha abatishoboye. Ninsoza nzahita nerekeza muri Amerika n’Uburayi ndetse n’Africa y’Iburasirazuba, ntanga ubumwa bwiza bw’Imana.”

Aline ashimira Imana kuba yarataye ibiro bigera kuri 50
Aline ashimira Imana kuba yarataye ibiro bigera kuri 50
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka