Aline Gahongayire agiye gusohora album ya karindwi

Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, aratangaza ko agiye gusohora album ya karindwi n’ubwo ngo atarayibonera izina, ikazaba iriho indirimbo nshya gusa, zirimo iyo yise ‘Amen’.

Aline Gahongayire
Aline Gahongayire

Iyo ndirimbo yamaze gukorwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ngo igaragaza ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere, ahubwo buri wese utegereje amasezerano akwiye guhora yiteguye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, ni bwo uwo muhanzi yasohoye indirimbo Amen, ikaba ari na yo ya mbere kuri iyo album ye ya karindwi.

Aline Gahongayire avuga ko ubutumwa bw’ingenzi muri iyi ndirimbo, ari ukumvikanisha y’uko ’nta jambo Imana ivuga ngo rihere’.

Ati “Ushobora kuba utegereje Imana, ariko igihe cyose wategereza ntabwo uzaheba kuko izagutabara. Wowe rero itegurire kwakira icyiza kiva ku Mana. Ibyo waba urimo kunyuramo byose itegure kwakira icyiza kiva ku Mana. Mu bitekerezo byawe wumve ko nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”

Uwo muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka Ndanyuzwe, Randez-vous n’izindi, asohoye iyi ndirimbo nyuma y’urugendo aherutsemo hanze y’u Rwanda, agamije kureba uko azamenyekanisha Album ye ya karindwi kugeza ubu atarabonera izina, ikazaba iriho indirimbo nshya gusa.

Gahongayire avuga ko album ye iriho indirimbo zihimbaza Imana, zivuga ku byiringiro by’uyu munsi n’ejo hazaza.

Ati "Iriho indirimbo zihimbaza Imana, zivuga ku gukomera kw’Imana, kandi zivuga ku byiringiro by’uyu munsi n’ejo hazaza. Ibyiringiro by’ejo hazaza tubikura ku Mana. Navuga ko ari album ikubiyemo amashimwe.”

Arongera ati “Ni ugutanguranwa gushima ku hazaza h’ejo. Urumva ejo ntabwo tuhazi, ariko twebwe twahabanje amashimwe. Ni album ikubiyemo gushima.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka