Alexandre Lenco ufite ubumuga bwo kutabona yinjiye mu buhanzi: Reba uko acuranga

Nyuma y’imyaka irenga 20 aririmba ibisope, umuhanzi Alexandre Mwitende, ukoresha amazina ya Alexandre Lenco mu buhanzi, yahuye na Tonzi amufasha gutangira gukora ibihangano bye bwite.

Alexandre Lenco, ubu avuga ko yiyubakiye inzu muri Kigali abikesha umuziki
Alexandre Lenco, ubu avuga ko yiyubakiye inzu muri Kigali abikesha umuziki

Mu busanzwe, Alexandre aririmba indirimbo z’abandi zakunzwe hambere, mu bitaramo bitandukanye ibizwi nk’ibisope.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, yahuye n’umuhanzi Tonzi ukora indirimbo zaririmbiwe Imana aho yariho akora, Tonzi amwumvise amusaba ko yamufasha gukora ibihangano bye bwite.

Nk’uko Alexandre abisobanura, ati “yaranyegereye ambwira ko yakunze uburyo ndirimba ati ese ujya ukora indirimbo zawe atari iz’abandi? Nti yego, ambwira ko ashaka kumfsha kubijyana muri studio”. “

Tonzi asanzwe afite ikigo gifasha abantu bafite ubumuga bafite impano kuba bazizamura.

Kuri ubu Alexandre afite indirimbo ze amaze gushyira hanze eshatu zose zifite n’amashusho, avuga ko nta gahunda yo guhagara gukora afite nubwo bigoye.

Ati “Mu bisope biroroshye kubona amafaranga vuba kuko uhita wishyurwa, ariko mu buhanzi bifata igihe no kwihangana ariko ntabwo bizanca intege”.

Alexandre yatangiye kwita kumenya umuziki akiri umwana afite imyaka 9 ubwo umupadiri w’aho yigaga i Gatagara yamubonye akinisha ibikoresho bya mu muzika akamugira inama yo kuzawukora akuze.

Na we yaje kujya kuwiga mu mashuri yisumbuye akaba ari na wo umwubakiye inzu i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDABASHIMIRA KUBWA MAGAMBO MWANDIKA

DAMAMASEN yanditse ku itariki ya: 4-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka