Alain Muku yavuze uko yasangiye irindazi na Igisupusupu

Umuhanzi Alain Muku ni umwe mu batanze ikiganiro muri Rwanda Day yaberaga i Bonn mu Budage. Yifashishije ingero z’abahanzi afasha mu muziki yerekana ko gutera imbere ukorera mu Rwanda bishoboka. Muri iki kiganiro, yavuze ubuhamya buto bw’ukuntu yasangiye irindazi na Igisupusupu avuga uko uyu muhanzi yari ashaririwe n’ubuzima.

Alain Muku ubwo yari i Bonn mu Budage muri Rwanda Day yasobanuye uburyo yafashije Igisupusupu gutera imbere
Alain Muku ubwo yari i Bonn mu Budage muri Rwanda Day yasobanuye uburyo yafashije Igisupusupu gutera imbere

Mukuralinda Alain cyangwa Alain Muku, yabanje kuvuga umwirondoro we agaragariza Abanyarwanda baba mu mahanga ko na we yize mu Bubiligi akanahakora akazi ko kunganira abantu mu nkiko, ariko nyuma aza gutaha akomereza akazi mu Rwanda.

Icyo gihe ataha mu Rwanda, umugore we wakoraga muri Banki of New York i Buruseli yamusabye ko bataha mu Rwanda bakaza gukorera i Kigali, maze aramukundira baza gukomereza ubuzima mu Rwanda.

Mu ncamake y’iminota micye mu kiganiro yatangaga, yavuze ukuntu yazamutse mu nzego kuva ku rwego rw’ubushinjacyaha kugeza abaye umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Leta, avuga uko yakoze umuziki, avuga uko yanditse igitabo cyitwa “Qui manipule qui?” avuga uko afasha abahanzi, ndetse n’uko asigaye afite ikigo gifasha mu bujyanama mu by’amategeko cyane cyane ku baba hanze y’u Rwanda.

Ubwo yavugaga ku byo gufasha abahanzi, yavuze cyane ku muhanzi afasha witwa Nsengiyumva François benshi bita ‘IGISUPUSUPU’ agaragaza ko yari umuntu wari ufite ubuzima bubi, wanyagirwaga nijoro mu rutoki hamwe n’umugore we n’umwana w’amezi atatu kuko batari bafite aho bikinga, nyamara kuko yari afite impano, yamufashije gutera imbere akoresheje umuziki we ku buryo ubu ari umuhanzi urebwa n’abarenga Miliyoni enye kuri murandasi akanabasha gutaramira abarenga ibihumbi 10 mu nyubako ya Kigali Arena.

Yageze aho asubiramo uburyo basangiye irindazi agamije kumutega amatwi. Muku yagize ati “Twaricaye mu gitondo ku ibaraza, maze kunywa ikawa we bamuzanira ikindazi. Ndakireba ndavuga nti nanjye munzanire, arabyanga ashaka ko tugabana kuko yakekaga ko ndi bubyange. Naremeye turagabana, arambwira ngo Boss, ubu sinkirara mu rutoki n’umugore n’umwana w’amezi atatu.”

Muku yavuze ko amaze kumva aya magambo yasheshe urumeza akumva biramurenze. Igisupusupu ngo yongeyeho amagambo agira ati “Nta muntu n’umwe uzi aho wamvanye, ni jyewe jyenyine uhazi.”

Aherereye kuri uru rugero rw’umuhanzi yafashije, yavuze ko mu Rwanda ibintu byose bishoboka asaba urubyiruko gutinyuka rugakora ibyo rwiyumvamo. Yasabye urubyiruko ruba mu mahanga kuza gukorera umuziki mu Rwanda yaba amajwi ndetse n’amashusho.

Nsengiyumva François wamamaye ku izina rya Igisupusupu avuga ko ari we wenyine uzi ahantu habi Mukuralinda yamuvanye
Nsengiyumva François wamamaye ku izina rya Igisupusupu avuga ko ari we wenyine uzi ahantu habi Mukuralinda yamuvanye

Gusa yongeye gusaba inzego bireba kudafata abahanzi b’abanyamahanga ngo babarutishe Abanyarwanda kuko Abanyarwanda na bo babishoboye.

Yagize ati “Bajye baduhemba menshi. Ibintu byo kuzana abanyamahanga bakabaha miliyoni no… natwe bajye bayaduha turabishoboye. Niba ari ibyo dukosora mubitubwire ariko ntimukaturutishe abandi.”

Alain Muku ni umwe mu bahanzi bakuze bareberwaho n’abatari bacye, ndetse amaze iminsi yinjiye mu rugamba rwo gufasha abandi bahanzi badafite ubufasha kandi bafite impano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri ukurikije ibyo Alain Muku yavuze nibyo pe! abahanzi baba Nyarwanda icyo nabura cyane ni ugushyigikirwa no kugirirwa icyizere n’abagenda bategura ibitaramo. Ariko nange ndemeza ko bashyoboye kandi bemera no guhabwa inama. rero tubashyigikire maze nabo batwereke ibyo bashoboye! Murakoze!

BIZIMANA John yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka