Africa ni amizero y’ejo hazaza – Tiken Jah Fakoly
Umuhanzi akaba n’umuririmbyi mu njyana ya Reggae w’umunya Cote d’Ivoire, Tiken Jah Fakoly (Doumbia Moussa Fakoly), ngo asanga umugabane w’Afurika ari “amizero y’ejo hazaza h’isi”.
Muri studio ya KT Radio (Radio ya Kigali Today Ltd.) kuri uyu wa kane tariki 19 Gashyantare 2015, umuhanzi Tiken Jah Fakoly yavuze ko umugabane w’Afurika ufite amahirwe menshi yo kuba amizero y’eho hazaza, “Africa is the future” nk’uko yabivuze mu cyongereza.

Ikiganiro cye na KT Radio cyibanze ku buhanzi bwe, ubuzima bwe, n’uko abona ubuzima bw’Africa muri rusange nk’umunyafurika haba muri politike, ubukungu n’amateka.
Tiken Jah yagize ati: “Africa ni umugabane mwiza haba ku isura, ikirere, umutungo kamere n’umuco. Ibi byose tugomba gushyira hamwe tukabibyaza umusaruro nk’abanyafurika, ntitubirekere abanyamahanga ngo abe ari bo baturusha kumenya akamaro kabyo. Ikindi kandi tukamenya ko nta gihugu gishobora gutsinda kiri cyonyine mu rugamba cyaba kirimo urwo ari rwo rwose.”
KT Radio yamubajije icyo atekereza ku muhanzi Bob Marley, asubiza avuga ko kuri we, Bob Marley ari we muhanuzi wa nyuma wabaye muri iyi si, “The last Prophet”.
Tiken Jah ati: “Ibi ndabivugira ko ubutumwa buri mu ndirimbo za Bob usanga bugendana n’ibihe byose, kandi mu byiciro by’abantu bose haba muri Afurika, Iburayi ndetse no muri Asia…jyewe narishimye cyane mu minsi ishize ubwo najyaga muri Jamaica nkahura n’abahanzi b’abayapani (Japan) baje gukoresha indirimbo muri Studio ya Bob Marley.”
Ku ngingo ya Rastafarianism cyangwa se kuba umu rasta, Tiken yavuze ko kuba rasta ntaho bihuriye no kuba ufite uruhu rwirabura, gufata ibiyobyabwenge cyangwa kugira amadiredi (dreadlocks).
Yakomeje asobanura ko kuba umu rasta ari mu mutima, ugaharanira amahoro mu byo ukora byose. Ati n’ikimenyimenyi muri ibi bihe usanga hari abazungu bafite dreads, abandi bambaye imipira iriho ishusho ya Bob Marley, umuziki we ukawumva ku migabane yose. Erega na Bob Marley ubwe ntago yari umwirabura 100% ariko ni umu rasta!

Tiken Jah Fakoly, yari ari mu Rwanda kuva ku wa gatatu 17 Gashyantare 2015. Yari yaje kwitabira iserukiramuco bise Isano Arts Festival ryateguwe na Positive Production ifatanyije na Ministeri y’umuco na Siporo na Institut Français du Rwanda.
Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe yagiye kunamira abazie Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bashyinguye ku Rwibutso rwa Gisozi.
Tiken ati mbere yo kuza mu Rwanda nabanje kurumenya, nza mfite amakuru ko ari igihugu cyanyuze mu mateka mabi cyane ariko kimaze kwiyubaka ku buryo bugaragara. Bike nabashije kuhabona birahagije kumfasha kuruvuga neza ninsubira iwacu.
Tiken Jah Fakoly ni izina ry’ubuhanzi, ariko amazina yahawe n’ababyeyi ni Doumbia Moussa Fakoly. Akomoka muri Cote d’Ivoire, ariko aba muri Mali.


Gasana Marcellin
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza cyane kuba uyu muhanzi ukomeye cyane gutya yaje gusangiza ubunararibonye bwe bityo abahanze nyarwanda babigendereho bazazamuke bagere nkaho uyu ageze bizadushimisha