Adidas igiye gusohora inkweto za siporo zitiriwe Bob Marley

Uruganda rwa Adidas rukora ibikoresho birimo inkweto n’imyambaro bya siporo, rwatangaje ko rugiye gushyira hanze inkweto zitiriwe icyamamare mu njyana ya Reggae, Robert Nesta Marley uzwi nka Bob Marley.

Bob Marley sneakers
Bob Marley sneakers

Izi nkweto za Siporo zahawe izina rya Bob Marley x adidas SL 72, zizajya hanze mu mpeshyi y’uyu mwaka ku bufatanye na Bob Marley Estate.

Uruganda rwa Adidas, ntiruratangaza ku mugaragaro ibijyanye n’izo nkweto, gusa mu cyumweru gishize, Zuri Marley, umwuzukuru w’iki cyamamare muri Reggae, yashyize ku rubuga rwa TikTok, amafoto y’izo nkweto.

Izi nkweto ziriho ifoto n’izina rya Bob Marley ndetse n’Umukono we (Signature), zikazaba ziri mu mabara adatandukanye n’agaragara mu ibendera rikoreshwa n’abo mu muryango w’aba Rasta.

Ntabwo ubu bufatanye hagati ya Bob Marley na Adidas bubayeho bwa mbere, kuko mu 2008, uru ruganda hamwe na label ya Marley, Tuff Gong, bashyize hanze inkweto za siporo, mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muhanzi no kumushimira uruhare yagize mu kwamamaza no guteza imbere injyana ya Reggae.

Adidas kandi yabaye umwe mu baterankunga ba filime ya Bob Marley iherutse gushyirwa hanze yiswe ‘Bob Marley: One Love’, mu rwego rwo gusigasira umuco wasizwe n’uyu muhanzi.

Adidas ivuga ko izi nkweto za Bob Marley SL72, zizajya hanze mu rwego rwo guha icyubahiro ibigwi by’uyu mugabo, no gufasha abakunzi be gukomeza kunezezwa n’ibihangano yasize.

Bob Marley, yabonye izuba ku ya 6 Gashyantare 1945, avukira mu gace ka Nine Miles muri St. Ann mu gihugu cya Jamaica. Tariki 11 Gicurasi 1981, ni bwo ku Isi humvikanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwe ku myaka 36, aguye i Maimi muri Florida muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka