Active iri mu kazi, gutandukana kwacu byari ibihuha - Dereck

Active ni itsinda rigizwe n’abahanzi Tizzo, Dereck na Olvis baje kwihuriza hamwe mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko buri wese yakoraga umuziki ku giti cye. Bihurije hamwe bigizwemo uruhare na Bagenzi Bernard watunganyaga amajwi n’amashusho muri icyo gihe.

Itsinda rya Active
Itsinda rya Active

Itsinda rya Active rikivuka, ryaje risanga andi matsinda yari akomeye arimo nka Dream Boyz, Urban Boyz yari yarigaruriye imitima y’abafana b’umuziki nyarwanda, Active iza ari itsinda rifite byinshi rihuriyeho birimo kuba ari ababyinnyi beza bagiye banyura mu matsinda abyina anyuranye.

Ntibyatinze kuri iri tsinda ngo ribashe kugaragaza ubuhanga ndetse ibitangazamakuru byibanda ku myidagaduro bitangira kubashyira mu nkuru nyamukuru cyane cyane ubwo basohoraga indirimbo yabo ‘Udukoryo Twinshi’ itaravuzweho rumwe ku bw’ibyamamare bagiye bagarukaho byatumye bigararurira imbaga nini y’urubyiruko rwakundaga indirimbo zibyinitse ndetse bagakundirwa n’uburyo basusurutsa abantu ku rubyiniro.

Umuhanzi Tizzo ubarizwa muri iri tsinda
Umuhanzi Tizzo ubarizwa muri iri tsinda

Igihe cyarageze itsinda rya Active riza gutandukana n’inzu ifasha abahanzi ya Incredible Records ya Bagenzi Bernard wagize uruhare mu guhuriza hamwe abagize iri tsinda berekeza muri New Level bagamije kwagura ibikorwa byabo.

Umunsi ku wundi Active nk’itsinda ni ko ryakuraga ndetse batangira gukorana n’abahanzi banyuranye bo hakurya y’imbibi indirimbo nka Waga waga bakoranye na Vampino, Amafiyeri bakoranye na Barnaba Classic ndetse na Go Mama bakoranye na Mwana FA ziri mu byabafunguriye imiryango mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Uretse gukora indirimbo nziza zibyinitse, Ikibatsi cy’urukundo rwa Dereck na Miss Teta Sandra ndetse na Olvis hamwe na Miss Vanessa n’uburyo rwaje kuyonga ni bimwe mu byagiye bifata imitwe y’inkuru nyamukuru z’ibitangazamakuru bikora inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda.

Umuhanzi Olvis
Umuhanzi Olvis

Umwaka wa 2018 wasize Dereck, umwe mu bagize iri tsinda afashe umwanzuro wo gusubira ku ntebe y’ishuri akajya kwiga muzika ku Nyundo asize bagenzi be bakoranaga mu itsinda. N’ubwo byari ikintu cyiza haba kuri we ndetse no ku itsinda, bisa nk’ibitarigeze biganirwaho hagati yabo kugira ngo barebere hamwe uko imyigire ye itagira ingaruka ku buzima bw’itsinda. Byaje gusa n’ibyatumye havuka agatotsi hagati yabo, ibihangano byabahuzaga birabura ndetse bamwe ntibatinya kwemeza ko iri tsinda riri mu marembera cyo kimwe n’andi anyuranye yagiye atandukana nyuma yo gucika intege no kutumva ibintu kimwe mu bayagize.

Ubwo bari mu kiganiro na MC Tino kuri KT Radio
Ubwo bari mu kiganiro na MC Tino kuri KT Radio

Binyuze mu kiganiro Dunda Show gitambuka kuri KT Radio, Umunyamakuru MC Tino yabajije aba bahanzi ku byagiye bivugwa ko batandukanye ndetse n’aho bamaze igihe babarizwa, Dereck umwe mu bagize iri tsinda agira ati, “Turi hano ngo abakunzi bacu tubamare impungenge ibyo byari ibihuha (aha yagarukaga ku gutandukana kwabo) kugeza igihe tugarukiye ibyo bihuha tukabikuraho amakuru y’impamo ni uko Active iri mukazi.”

Dereck avuga ko abagize Active bakiri kumwe kandi ko bagarukanye imbaraga
Dereck avuga ko abagize Active bakiri kumwe kandi ko bagarukanye imbaraga

Kuri ubu iri tsinda riri mu mikoranire n’inzu ifasha abahanzi rishya mu muziki rya DON DADA Entertainment ndetse ikaba yaragarukanye n’imbumbe z’indirimbo bise ‘Activity’ imwe muri izo ndirimbo bashyize hanze ikaba ari ‘Amabara’ basohoranye n’amashusho yayo.

Reba video y’iyo ndirimbo nshya ‘Amabara’ ya Active

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka