Abo ni abashaka kutwicira izina, Tuff Hit ifite uko ikora kandi abahanzi barimo sinakwanga kubafasha-Senderi International Hit
Senderi International Hit aranyomoza amakuru yatangajwe n’umuhanzi, Mahoro Christophe, ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Peace up utangaza ko ari umwe mu bagize itsinda ry’abafana rya Tuff Hit ry’umuhanzi Senderi International Hit ariko akaba ababazwa no kuba Senderi ngo nta cyo amumarira kandi ari umufana we.
Uyu muhanzi mu makuru aherutse gutangaza, yavuze ko ari umwe mu bagize itsinda ry’abafana ba Senderi International Hit yise “Tuff Hit” aho we avuga ko abarizwa mu ishami ryo mu Burasirazuba.

Akomeza avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2000 ariko akazitirwa n’amasomo n’indi mirimo bityo ntiyabasha kumenyekana kandi ko kuva yajya mu itsinda rya “Tuff Hit” ari ntacyo Senderi amumariye mu buhanzi bwe.
Uyu muhanzi akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Imvura y’umugisha”.
Mu kiganiro na Peace Up ku murongo wa telefoni kuri uyu wa kabiri tariki 14.4.2015, yadutangarije ko koko ari muri Tuff Hit (abafana ba Senderi) mu ishami ryo mu Burasirazuba kandi ko Senderi ntacyo amumarira.
Tumubajije niba yaba hari icyo yigeze amubaza cyangwa se ngo abe yaba yaramusabye ubufasha akabumwima, yadusubije ko ngo atigeze abimusaba mu buryo bweruye ahubwo ko yamwegereye bari muri Guma Guma hanyuma kubera ko Senderi yari afite umwanya muto ntibabasha kuganira neza.
Mu kiganiro twahise tugirana na Senderi ku murongo wa telefoni, Senderi we yadutangarije ko ari ukumusebya hamwe n’itsinda rye kuko aba Tuff Hit aho bari bafite ubuyobozi, barakora kandi umuhanzi urimo aba azi uburyo n’inzira yanyuramo kugira ngo abe yabasha kugera kuri Senderi kandi Senderi yadutangarije ko atakwanga kumufasha aramutse koko ari mu bafana be.
Yakomeje atubwira ko bitamutangaza kuba uriya muhanzi yatangaje biriya kuko abashaka kumusebya bahari ariko ko bitazamubuza gukora no gutera imbere.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
senderi ntiwirengagize peace up niwe uyobora tuff hitabafana bawe iburasirazuba twe aba tuff hit turagusaba umufashe azamuke.