Abitabiriye igitaramo ‘Unconditional Love’ bishimiye ubuhanga bwa Emma Rwibutso

Emma Rwibutso ni umuhanzi umaze igihe gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, wahawe amahirwe yo kwigaragariza mu gitaramo ’Unconditional Love - Season 2’ umuhanzi Bosco Nshuti yamurikiyemo Album ye ya kane yise ‘Ndahiriwe’yizihiza n’imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye.

Emma Rwibutso: Umunyempano wamurikiwe mu gitaramo cya Bosco Nshuti
Emma Rwibutso: Umunyempano wamurikiwe mu gitaramo cya Bosco Nshuti

Emma Rwibutso yavuze ko yishimiye amahirwe yahawe nk’umwe mu bahanzi bakizamuka. Yagize ati: “Ndumva mfite ibyishimo kuba naririmbye mu gitaramo cya Bosco Nshuti kuko mu bahanzi bari kuzamuka kumpitamo ni umugisha ukomeye cyane kuko ni igitaramo kiri ku rwego rwiza kandi byagenze neza Imana yaduhaye ibihe byiza twongeye kuryoherwa n’urukundo rw’Imana".

Emma Rwibutso yishimiwe cyane n’abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zivuga ku rukundo rw’Imana ari zo: ‘Mbega Rukundo’ ndetse n’indi yakoranye na Bosco Nshuti yitwa ‘Rukundo’.

Abajijwe uko yakiriye kuririmba muri icyo gitaramo imbere y’imbaga nini ndetse n’imbere y’abahanzi b’ibyamamare, no kuba Bosco Nshuti yamwakiriye mu gitaramo ‘Unconditional Love’ yavuze ko yabifashe nk’intambwe ikomeye mu mwuga we, kuko byari inzozi yahoze arota kuva kera. Ati: “Ni intambwe nziza iratuma nkomeza gukora nshyizemo imbaraga.”

Mu byo arimo ategura nyuma y’iki gitaramo, Emma Rwibutso yavuze ko ateganya gushyira hanze indirimbo nshya, byanashoboka akazakora n’igitaramo.

Emma Rwibutso yatangiye umuziki mu 2015, aho yaririmbaga cyane mu ma korali atandukanye, akanandika indirimbo zihimbaza Imana zagiye zifasha benshi mu buryo bw’umwuka.

Mu 2020 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Mpa Byose”, mu 2024 atangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel) nk’umuhamagaro. Afite indirimbo zirimo iyitwa ‘Amazi meza’, ‘Ubwiza wihariye’, ‘Ishimwe’ na ‘Arasa n’Imana’.

Reba indirimbo ‘Arasa n’Imana’ ya Rwibutso Emma

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka