Abazi umuziki banenga uko zimwe muri Korali ziririmba

Hari abazi iby’umuziki banenga imiririmbire y’amakorari mu nsengero, bavuga ko byaba byiza hagiye habaho uburyo bwo kwiga cyane cyane imicurangire ariko bakamenya no guhanga indirimbo zoroshye kandi ziryoheye abazumva.

Imicurangire ndetse n'imiririmbire by'amakorali mu nsengero biranengwa
Imicurangire ndetse n’imiririmbire by’amakorali mu nsengero biranengwa

Janvier Namahoro, umwe mu bazi umuziki kandi bawukunda, akaba aba i Huye, ni umwe mu banenga imiririmbire yo mu nsengero, ahereye ku ho asengera.

Agira ati “Ntakubeshye, ahantu hose numva misa, kuva kuri Katedarali kugera mu ma Paruwasi agize Diyosezi, kugera no mu miryango y’abihaye Imana, harimo umuziki uri ku rwego rwo hasi! Hasi! Hasi!”

Akomeza agira ati “Ni ukuvuga ngo ubumenyi ni bukeya cyane, ariko noneho ikibazo gikomeye kikaba ko ufite ubumenyi bukeya aba yibwira ko afite ubuhanitse.”

Ikibazo ahuje n’abandi bakunda kandi bazi umuziki ni ukujya gusenga agasanga haririmbye abantu batabizi, baba baririmba indirimbo ndende zitaryoheye amatwi bakanaziririmba nabi, n’umucuranzi ubaherekeza asa nushakisha.

Abo bose usanga bagira bati “Mana we! Hari igihe rwose wumva korari mu misa ukavuga uti ese nsohoke ntahe?”

Namahoro akomeza avuga ko iyo yitegereje imihimbire y’indirimbo kuri ubu asanga inyuranye n’iya kera aho wasangaga hariho indirimbo ngufi, zifatika vuba, ziryoheye amatwi kandi zifasha abazumva gusenga.

Emmanuel Niyibizi usengera mu itorero ADEPR, na we ati “Akajagari k’umuziki wo mu nsengero kanatugonganishije na Leta muri ibi bihe, gaterwa n’uko ubumenyi abaririmbyi n’ababacurangira bafite ari bukeya.”

Akomeza agira ati “Umuntu arafata inanga (Piano), gitari, ingoma, agakubita n’imbaraga zose cyangwa akamariramo umuriro (Volume) akumva yabemeje. Nyamara abifiteho ubumenyi, yacuranga ibiryoheye abantu, agatanga ubutumwa, ntabangamire abatabikeneye.”

Kuri we kandi ngo n’ubwiyemezi bw’abacuranzi buri mu bituma ibintu bitagenda neza, kuko usanga akenshi batazi uko bakwiye kwitwara mu rusengero, cyane ko hari n’igihe insengero ziba zabasabye kuza gucuranga batanazisengeramo.

Ati “Akenshi gufata umucuranzi wa Piano, uwa gitari, uw’ingoma wenda n’uw’umwirongi, ukababwira ngo muducurangire kandi muduhe umuziki uryoshye, birabagora guhuza kuko buri wese aba ashaka kumvikana kurusha abandi, hanyuma bakabangamirana kuko baba batarize gukorera hamwe (Band system performance).”

Kuri we kandi ngo ipfundo ry’akajagari mu muziki ni uko abacuranga ntaho baba barabyigiye, ngo babe babikora kinyamwuga.

Ibi aba bose bahurizaho biri mu byatumye umuyobozi w’Umuryango ADPE washinze ishuri ryigisha imyuga ETP (Ecole Technique Polyvalente) i Karama mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, yariyemeje gutangiza mu kwezi kwa Nzeri 2024 ishuri rizajya rihugura abarigana mu bijyanye n’umuziki wo mu nsengero.

Ati “Tuje kunganira ya madini, ba bacuranzi n’abaririmbyi, kugira ngo cya cyuho bari bafite kigabanuke.”

Joseph Karuranga, umuyobozi w’ishuri ETP ryari risanzwe ryigisha n’ubwubatsi, ubudozi, ubukanishi no gusubiranya ibikoresho byifashisha amashanyarazi, avuga ko mu ishami ry’umuziki wo mu nsengero bagiye gutangira bazigishamo amasomo (Module) icyenda.

Ati “Hari ibijyanye no gusoma no kwandika indirimbo (Solfège), hari uburyo bwo gutunganya amajwi (Sound system) no gutunganya indirimo (Music production). Hari n’imyitwarire ikwiye umuvugabutumwa kuko burya abaririmbyi n’abacuranzi bo mu nsengero na bo ni abavugabutumwa.”

Akomeza agira ati “Ariko abantu bazakenera no gukora za studio kugira ngo babashe gusohora indirimbo. Tuzigisha no gucuranga za Piano na za gitari. Hazabaho guhugura abasanzwe babikora kugira ngo babashe kubikora neza, ndetse n’abatangizi.”

Ibi ngo bizafasha n’urubyiruko ruri muri za korari zo mu nsengero rwize umuziki kuko ruzabasha gukora n’ibikorwa birwinjiriza amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu badiventisiti bu umunsi was karindwi ho nta namba ntamuxiki Bazi.Niba nabandi baragerageza,usanga bakoresha ibicurano.

Nsabimana Aaron yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Mu badiventisiti bu umunsi was karindwi ho nta namba ntamuxiki Bazi.Niba nabandi baragerageza,usanga bakoresha ibicurano.

Nsabimana Aaron yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Umunyamakuru yashoboraga kwamamaza iri shuri rishya atabanje gusenya no gusebya abo yahereyeho kuko ubu bizabagora kuza kwihugura. Yari kuvuga ibyiza byirishuri rigiye kwaduka maze agatumira n’abakora umuziki batarabyize mu buryo systematique kurigana. Byari kuba byize uko mbyumva muri marketing idahutaza.

MUSANA Alphonse yanditse ku itariki ya: 27-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka