Abategura PGGSS barasaba abahanzi kwitondera uburyo biyamamaza
Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya PGGSS 2 barasabwa kwitondera uburyo biyamamaza dore ko uzabirengaho azabihanirwa by’intangarugero bamukura mu marushanwa.
Ubwo African Promotors (EAP) na Bralirwa basobanuriraga ibyo abahanzi batemereywe gukora mu gihe biyamamaza, Mushyoma Joseph uhagarariye EAP yagize ati: “uwo tuzamenya ko yanyuze mu nzira zitari nziza kandi tubifitiye gihamya azahita akurwa mu marushanwa ako kanya”.
Dore ibintu bimwe na bimwe abahanzi 10 bari mumarushanwa ya PGGSS 2 bagomba kwirinda kugirango uzegukana iryo rushanwa azabe yarikoreye nyabyo; nk’uko byasobanuwe tariki 21/06/2012.
Kugura abantu Me 2 U ngo bagutore ntibyemewe. Uhagarariye EAP yagize ati: “ese wakoze bakagutora aho kugira ngo ugende uvuga ngo mwantoye? Babaha isaha yose ku maradiyo 5 bakorana ngo biyamamaze ku buntu kandi banabwire abafana babo ibyo bashaka ariko ntibayikoresha”.

Ikindi kitemewe ni ugutegura igitaramo bagasaba abantu kubatora mbere yo kwinjira. Na none Mushyoma yagize ati : ‘‘Ntitubabujije gukoresha ibitaramo kuko n’ubundi musanzwe mubikoresha, ntitubabujije kandi kubwira abafana banyu ngo babatore ariko icyo twanze ni ugushyiraho abantu itegeko ko bari bwinjire mu gitaramo ari uko bamaze kugutora. Nimumara kuririmba mugitaramo abafana binjiyemo bishyuye nk’uko bisanzwe mwarangiza mukabasaba ko babatora ibyo nta kibazo tubibonamo.’’
Icya gatatu ngo ni: Kugira igitekerezo cyo kugura sim card nyinshi zo gutoreraho. Aha Mushyoma yagize ati : ‘‘icyo kugura Sim Card cyo mukibagirwe. Sim card yemerewe gutora ni iyabaye activated ku itariki 16/03/2012”.
Impamvu ariyo bahisemo iyo tariki ni uko guhera kuri iyo tariki nta muhanzi wari wakamenya ko ari muri PGGSS2 kandi abafite sim card zakoreshejwe ubushize nabo ntizizakora kuko igihe zimaze zidakora zavuye ku murongo.
Dore uko gutora bigenda:
Jean Pierre uhagarariye Bralirwa asobanura ko hari uburyo bubiri bwo gutora: hakoreshejwe ubutumwa bugufi ndetse no gutora hakoreshejwe urubuga rwa internet rwa PGGSS arirwo www.primusgumagumasuperstar.com .
Gukoresha ubutumwa bugufi ni ukwandika numero y’umuhanzi wawe uhisemo ukunda maze ukohereza kuri 4343. Naho kurubuga rwa internet hazajya habanza kwiyandikisha unyuze kuri uru rubuga aho uzandika e-mail yawe hanyuma baguhe ubutumwa muri e-mail yawe bakwereka aho ukurikira (Link) ukabonaho amafoto y’abahanzi ukaba wakihitiramo uwo ushaka.
Umuntu yemerewe gutora inshuro imwe ku munsi yifashishije e-mail ye. K ubijyanye n’ubutumwa bugufi bwa telefoni naho umuntu yemerewe gutora inshuro imwe ku munsi.
Gutora byafunguwe saa yine za nijoro kuri uyu wa gatandatu tariki 23.6.2012 ubwo abahanzi baririmbaga mug itaramo cya Live. Kuva kuri uwo munsi kugera kuwa gatanu mu ijoro saa sita za nijoro rishyira kuwa gatandatu tariki 30.6.2012, hazaba hari gutora umuhanzi wawe rimwe ku munsi.
Guhera kuri izo saa sita za nijoro zo kuwa gatanu tariki 29.6.2012 imirongo yo gutoreraho izaba ifunzwe yongere gufungurwa kuwa gatandatu tariki 30.6.2012 ubwo umuhanzi wa mbere muri PGGSS2 azaba ageze kuri stage kuririmba ubwo bizaba bibaye saa yine za nijoro bityo bityo kugeza amatora arangiye.
Igitaramo cy’ubutaha kuwa gatandatu tariki 30.6.2012 aribwo hazagaragazwa abahanzi 7 bakomeza na 3 bavanywe mu irushanwa kubera kugira amanota make.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|